Siporo

Abanyarwanda ntibahiriwe n’umunsi wa kabiri wa Rwanda Open M25 (AMAFOTO)

Abanyarwanda ntibahiriwe n’umunsi wa kabiri wa Rwanda Open M25 (AMAFOTO)

Abanyarwanda ntabwo Ishimwe Claude na Niyigena Etienne ntabwo bahiriwe n’umunsi wa kabiri w’irushanwa rya Tennis "Rwanda Open M25", Claude akaba yahise anasezererwa mu irushanwa.

Guhera ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri mu Rwanda hatangiye irushanwa mpuzamahanga rya Tennis "Rwanda Open M25". Ririmo kuba ku nshuro ya kabiri kuva ribaye mpuzamahanga.

Icyumweru cya mbere kizakinwa kugeza tariki ya 29 Nzeri mu gihe icya kabiri ari uguhera tariki ya 30 Nzeri kugeza ku ya 6 Ukwakira 2024.

Muri iki cyumweru cya mbere umunyarwanda wa mbere Ishimwe Claude akaba yarasezerewe n’Umutaliyani Denis Constantin Spiridon amutsinze amaseti 2-0 (6-0, 6-0) ni mu mukino wabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024.

Mu bakina ari babiri, Ishimwe Claude na Niyigena Etienne bakaba barasezerewe n’Abanya-Venezuela Juan Jose Bianchi na Brandon Perez babatsinze amaseti 2-0 (3-6, 0-6).

Niyigena Etienne amahirwe akaba ayateze mu bakina ari umwe (Singles) aho uyu munsi akina n’Umunyamerika Preston Brown. Muhire Joshua na we arakina umukino wa mbere kuri uyu wa Gatatu aho yisobanura n’Umuhinde Raymond Odour.

Mu bakina ari babiri bakina nyuma ya saa Sita, Muhire Joshua afatanyije na Ngarambe Ivan Gift barakina n’Umutaliyani Manuel Plunger afatanyie n’Umunya-Pérou Petr Iamachkine.

Ni mu gihe Manzi Rwamucyo David na Manishimwe Emmanuel bahangana n’Abanya-Zimbabwe Benjamin Lock ufatanya na Courtney John Lock.

Mu yindi mikino yabaye ejo hashize ku wa Kabiri, Umurundi Iradukunda Guy Orly yageze muri 1/8 atsinze Umunyamerika Noah Schachter 6-3, 6-4.

Ni ko byagenze kandi ku Mwongereza Oliver Crawford uhagaze neza kurusha abandi mu irushanwa, we yasezereye Umunya-Venezuela Jose Bianchi amutsinze 6-4, 6-4.

Umufaransa Corentin Denolly watwaye icyumweru cya kabiri cya Rwanda Open mu 2023, aratangira irushanwa ry’uyu mwaka yisobanura n’Umuhinde Sai Karteek Reddy Ganta.

Uwegukanye irushanwa mu cyumweru kimwe, azahabwa 3600$ n’amanota 25 mu gihe hari amafaranga buri wese abona mu cyiciro yakinnye kugeza ku watangiriye muri 1/16 ubona 260$. Mu bakina ari babiri, abegukanye irushanwa bazahabwa 1550$.

Ishimwe Claude yasezerewe rugikubita
Umutaliyani Denis Constantin Spiridon
Ishimwe Claude yasezerewe n'Umutaliyani Denis Constantin Spiridon
Ishimwe Claude na Niyigena Etienne mu bakina ari babiri ntabwo bahiriwe
Abanya-Venezuela basezereye Ishimwe na Etienne
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top