Abasifuzi barikoroje mu mikino yo mu mpera z’icyumweru gishize mu Rwanda (VIDEO)
Biragoye ko umunsi byibuze umwe wa shampiyona watambuka hatumvikanye ikibazo cy’imisifurire muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, gusa uko iminsi ishira bigenda bifata indi ntera.
Tariki ya 27 Mutarama 2023, ni bwo Kakooza Nkuriza Charles uyobora Gasogi United yatangaje ko asheshe iyi kipe, hari nyuma yo gutsindwa na AS Kigali muri shampiyona 1-0.
Impamvu nta yindi ni uko atishimiye uburyo yatsinzwemo ndetse ko abasifuzi batamubaniye babigizemo uruhare, ikiyongera ku kuba avuga ko umupira w’u Rwanda harimo umwanda mwinshi.
Ikibazo cy’imisifurie cyongeye kuvuka mu mpera z’icyumweru gishize, mu mikino imwe n’imwe na shampiyona y’umunsi wa 20.
Ku ikubitiro mu mukino wahuje Gorilla FC na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024.
Uyu mukino wari wahawe Ngabonziza Dieudonne nk’umusifuzi wo hagati, Bwiriza Nonati Raymond umusifuzi wa mbere w’igitambaro na Muhire Faradje umusifuzi wa 2 kabiri w’igitambaro mu gihe Nshimiyumuremyi Abdallah yari uwa 4.
Umukino warangiye ari 1 cya Kiyovu Sports ku busa bwa Gorilla FC, gusa ibyavuzwe cyane ni igitego cya Gorilla FC umusifuzi wo ku ruhande, Bwiriza Raymond Nonati yanze.
Hari ku munota wa 67 ubwo Gorilla yabonaa kufura igaterwa neza maze umunyezamu Djihad akayikuramo ariko Iradukunda Simeon wari wakurikiye ahita ashyira umupira mu izamu ariko Nonati asifura kurarira nyamara mu mashusho bigaragara ko ntayirimo. Nyuma ni bwo Kiyovu Sports yaje gutsinda igitego umukino urangira ari 1-0.
Uyu mukino wakurikiwe n’undi wo APR FC yakiriyemo Sunrise FC kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatandatu saa 18h00’, Ishimwe Jean Claude "Cucuri" ni we wari umusifuzi wo hagati, Safari Hamiss yari uwa mbere w’igitambaro, uwa kabiri w’igitambaro yari Ndayishimiye Bienvenue ni mu gihe uwa 4 yari Akingeneye Hicham.
Ku munota wa 10 w’umukino, Shiboub yatsindiye APR FC igitego cya mbere, nyuma y’iminota mike uyu mukinnyi ukomoka muri Sudani yongeye gutsinda igitego ku mupira yari ahawe na Mugisha Gilbert ariko umusifuzi wa mbere w’igitambaro Safari Hamiss aracyanga avuga ko Mugisha Gilbert wamuhaye umupira yari yaraririye. Gusa na yo mu mashusho bigaragara ko atari yo ndetse nta n’irindi kosa ryabayeho. Byaje kuviramo Ndahiro Derrick ikarita itukura kubera kutumvikana na Samuel uwikunda kuri iki cyemezo
Iyi misifurire itavugwaho rumwe, yongeye kugaragara ku mukino usoza umunsi wa 20 wo Rayon Sports yaraye yakiriyemo Police FC ikanayitsinda 2-1, ni umukino wasifuwe na Uwikunda Samuel, Mutuyimana Dieudonne yari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Habumugisha Emmanuel ari uwa kabiri w’igitambaro mu gihe Ngabonziza Jean Paul yari umusifuzi wa 4.
Muri uyu mukino benshi ntibemeranyije n’umusifuzi wo hagati cyane cyane kuri penaliti yo ku munota wa nyuma yimwe Police FC ku ikosa Serumogo yari akoreye Chikudi mu rubuga rw’amahina, bikarangira Rayon Sports icyuye amanota 3 ku ntsinzi y’ibitego 2-1.
Ibitekerezo