Siporo

Amavubi yabonye umutoza mushya ahabwa n’abungiriza babiri b’abanyarwanda

Amavubi yabonye umutoza mushya ahabwa n’abungiriza babiri b’abanyarwanda

Umudage, Torsten Frank Spittler ni we wagizwe umutoza mukuru mushya w’Ikipe y’igihugu Amavubi.

Mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatatu ni bwo abagize iyi Komite yamenyeshejwe umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryemeje ko uyu mugabo w’imyaka 61 mutoza mushya w’Amavubi.

Si we gusa kuko bemeje ko agomba gukorana n’abatoza babiri b’abanyarwanda, Jimmy Mulisa ndetse na Yves Rwasamanzi.

Ni umugabo uje mu Rwanda bivugwa ko bifite aho bihuriye n’amasezerano FC Bayern Munich iheruka kugirana n’u Rwanda harimo no gufasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda cyane ko yatozaga mu makipe y’abato ba Bayern Munich.

Ni umugabo ibigwi bye bitavugira cyane bitewe n’uko uretse kuba mu makipe y’abato ya Bayern Munich no kungiriza mu ikipe y’igihugu y’Abadage batarengeje imyaka 16 mu 1998 nta hantu hakomeye yatoje.

Mu 1999 yatoje ikipe y’igihugu ya Nepal, mu 2000 yatoje Perak FA yo muri Malayasia, 2003-2003 yari umuyobozi ushinzwe tekinike muri Yemen, aka kazi gakomereje mu ikipe y’igihugu ya Sierra Leone muri 2005, yanagakoze muri Mozambique 2009-2011, yatoje Myanmar U15 muri 2019. 2007-2009 yatoje Okanagan Challenge yo muri Canada 2016-17 yatoje ikipe y’igihugu ya Bhutan.

Agiye gutangira kwitegura ijonjora ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho tariki ya 15 Ugushyingo 2023 izakira Zimbabwe n’aho tariki ya 21 Ugushyingo akakira Afurika y’Epfo.

Amavubi y’u Rwanda akaba nta mutoza yari afite kuva nyuma y’uko muri Kanama 2023 uwari umutoza mukuru, Carlos Alos yeguye maze hagashyirwaho umutoza w’agateganyo.

Hahise hashyirwaho Gerard Buschier usanzwe ari DTN wa FERWAFA nk’umutoza mukuru w’agateganyo yungirijwe na Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bahabwa gutoza umukino umwe wasozaga itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2023 aho banganyirije mu Rwanda 1-1.

Torsten Frank Spittler umutoza mushya w'Amavubi
Jimmy Mulisa ni yagumye mu ikipe y'igihugu nk'umutoza wungirije
Yves Rwasamanzi yagarutse mu ikipe y'igihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tuyizere samson
    Ku wa 3-11-2023

    amavubi ntabo aruriya mutoza yarakeneye APER ubwayo uriyantiyamuha amasezerano sinzaho tugana muri sport Yu Rwanda

  • Tuyizere samson
    Ku wa 3-11-2023

    amavubi ntabo aruriya mutoza yarakeneye APER ubwayo uriyantiyamuha amasezerano sinzaho tugana muri sport Yu Rwanda

IZASOMWE CYANE

To Top