Siporo

Dani Alves yemerewe kurekurwa yishyuye miliyoni y’Amayero

Dani Alves yemerewe kurekurwa yishyuye miliyoni y’Amayero

Myugariro ukomoka mu gihugu cya Brazil wakiniye amakipe nka FC Barcelona wari wakatiwe igifungo cy’imyaka 4 n’igice, yarekuwe yishyuye amafaranga y’ubwishingizi (bail).

Ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2024, ni bwo uyu munya-Brazil yagejejweho imyanzuro y’inteko iburanisha yo muri Espagne, aho yakoreye icyaha ashinjwa.

Alves w’imyaka 40 yahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina akatirwa gufungwa imyaka 4 n’amezi 6, kumara indi myaka itanu afungishijwe ijisho n’indi icyenda n’igice ategera uwo yakoreye icyaha, ndetse akanishyura impozamarira kuri uwo mugore ingana n’ibihumbi 128,5£.

Uyu mugabo akaba yarajuririye iki cyemezo asaba ko yarekurwa ahubwo agatanga amafaranga y’ubwishingizi azwi nka "bail" nk’ikimenyetso cy’uko atazigera atoroka ubutabera.

Ikinyamakuru EL Pais cyo muri Espagne cyatangaje ko Dani Alves yemerewe ubu busabe bwe, arekurwa yishyuye miliyoni y’amayero.

Mundo Deportivo itangaza ko yambuwe na Passport ye akazajya yitaba urukiko buri cyumweru, abuzwa kwegera uwo yakoreye icyaha byibuze mu kilometero kimwe ndetse no kuba yamuvugsiha.

Mu ijoro rya tariki ya 30 ishyira 31 Ukuboza 2022, bari mu bwiherero bw’akabyiniro ka Sutton i Barcelone, by’umwihariko mu gice cy’abanyacyubahiro ‘VIP Section’, uyu mukinnyi yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Dani Alves yakiniye FC Barcelona kuva mu 2008 kugeza 2016, ariko aza kuyisubiramo mu 2021/2022. Ni we mukinnyi wa kabiri wahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe y’Igihugu ya Brésil.

Dani Alves yarekuwe atanze amafaranga y'ubwishingizi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top