Siporo

Federasiyo ya Basketball mu Burundi yahagaritswe inasabwa ibisobanuro by’uko Dynamo yanze kwambara ’Visit Rwanda’

Federasiyo ya Basketball mu Burundi yahagaritswe inasabwa ibisobanuro by’uko Dynamo yanze kwambara ’Visit Rwanda’

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball (FIBA) yamaze kwandikira ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Burundi (FEBABU) irimenyesha ko rihagaritswe by’agateganyo kubera imyitwarire yagaragaje ubwo ikipe ya Dynamo BBC yangaga gukina BAL yambaye ibirango bya Visit Rwanda nk’umuterankunga w’irushanwa.

Mu ibaruwa yandikiwe perezida wa FEBABU, Manirakiza Jean Paul yasinyweho na Andreaz Zagklis akaba umunyamabanga wa FIBA, yabamenyesheje ko ari ibihano bijyanye n’imyitwarire ya Dynamo muri Africa Basketball League (BAL).

Dynamo yarimo ikina ijonjora ryaberaga muri Afurika y’Epfo, FIBA yibukije FEBABU ko tariki ya 9 Werurwe iri shyirahamwe ryandikiye FIBA rinamenyesha perezida wa BAL risaba ko ikipe ya bo yakina nta birango by’umuterankunga, Visit Rwanda. Icyo ryamenyeshejwe ko niba ishaka gukina nta birango yakwikura mu irushanwa kuko bidashoboka.

Ngo nubwo byabaye ariko uwo munsi Dynamo yakinnye umukino wa yo wa mbere na Cape Town Tigers tariki ya 9 Werurwe 2024 bapfutse ibirango bya Visit Rwanda.

Iti "nyuma yo kwihanangirizwa na FIBA, BAL ikipe yatewe mpaga mu mikino 2 yakurikiyeho (tariki ya 10-12 Werurwe) kubera kwanga kwambara umwambaro ugaragaza umuterankunga ndetse ihita inasezererwa mu irushanwa."

Yanzuye ko kubera ibyo bikorwa bakoze hari amategeko bishe bityo ko FEBABU ihagaritswe by’agateganyo mu gihe iki kibazo cy’imyitwarire kigikomeje gukorwaho iperereza, FEBABU ikaba yasabwe na FIBA gutanga ibisobanuro ndetse n’ibimenyetso bitarenze ku wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024.

FEBABU yanze gukina yambaye Visit Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top