Ibintu 11 byaranze umunsi wa mbere wa shampiyona ya Basketball 2024
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda muri Basketball mu bagabo n’abagore umwaka w’imikino wa 2024 yatangiye.
Nta gutungurana kwabayemo, amakipe makuru nk’uko byari byitezwe yabonye intsinzi, mu bagabo APR BBC yatsinze Kepler, REG BBC itsinda Inspired Generation, Patriots itsinda Tigers, UGB itsinda Espoir ni mu gihe Orion yateye mpaga Kigali Titans.
Mu bagore APR yatsinze Kepler, REG itsinda East Africa University, The Hoops yatsinze UR Kigali, IPRC Huye itsinda UR ni mu gihe Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza yatsinze GS Gahini.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu 11 byaranze umunsi wa mbere w’iyi shampiyona by’umwihariko mu bagabo.
K Titans yatangiye nabi iterwa mpanga na Orion y’amanota 20-0, ni nyuma yo kunanirwa kwishyura ibirarane byo kwandikisha abakinnyi mpuzamahanga. Uyu mukino wagombaga kuba tariki ya 11 Gashyantare 2024 muri LDK.
Adonis Filer Jovon, nyuma yo gusinyira APR BBC akanayikinira umukino wa mbere muri shampiyona ya 2024, byamugize umukinnyi wa 4 ubashije gukinira amakipe 3, REG, APR na Patriots, ni nyuma ya Kaje Elie, Kazingufu Ali na Hakizimana Lionel bakiniye aya makipe.
Kabare Bugingo Hubert, uheruka gusinyira REG BBC, ni we watsinze amanota ya mbere muri shampiyona (amanota 2).
Benjamin Mukengerwa ukinira REG BBC ni we watsinze amanota 3 (3 point-shot) ya mbere muri shampiyona. Yabikoze ku munota wa 05:19”.
Umunya-Nigeria, Umeadi Emmanuel wa Inspired Generation, ni we wabashije gukora ’Double Double’ bwa mbere mu mikino ya shampiyona [ 16 points & 11 REBOUNDS], uyu mwaka.
Umukino wahuje APR BBC na Kepler, ni wo witabiriwe n’bantu benshi. Abawitabiriye bagera kuri 700.
Filer Jovon Adonis wavuye muri REG BBC akaba aknira APR BBC, ni we mukinnyi watsinze amanota menshi mu mukino umwe (27) ku munsi wa mbere yanatanze imipira 5 yavuyemo amanota, bimugira umaze kugira uruhare runini mu manota menshi (amanota 32).
Umukino wahuje REG BBC na Inspired Generation, ni wo wabonetsemo amanota menshi mu gace kamwe k’umukino ( 29 yatsinzwe na REG), ni na wo wagaragayemo amanota macye mu gace kamwe k’umukino (7 yatsinzwe na Inspired Generation).
APR BBC (25, 22, 25, 26) na Patriots BBC (20,21, 21, 22) ni yo makipe yabashije gutsinda amanota 20 muri buri gace k’umukino, uko ari uduce 4.
Amakipe abiri yazamutse muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo uyu mwaka wa shampiyona, nta n’imwe yabonye intsinzi (Kepler na Inspired Generation).
Mu mikino 4 yabaye, nta mukino n’umwe wabonetsemo amanota 100 ku ikipe imwe.
Ibitekerezo