Siporo

Ibivugwa! Ese koko yanze amasezerano? Thierry Froger mu mpamvu zituma Christian atandukana na APR FC, Omborenga mu muryango usohoka

Ibivugwa! Ese koko yanze amasezerano? Thierry Froger mu mpamvu zituma Christian atandukana na APR FC, Omborenga mu muryango usohoka

APR FC iri mu nzira zo gutandukana na bakinnyi ba yo babiri bayifashije mu mwaka w’imikino ushize, Ishimwe Christian na Omborenga Fitina, gusa abakunzi ba yo ntibabivugaho rumwe.

Omborenga Fitina wugarira ku ruhande rw’iburyo na Ishimwe Christian wugarira ku ruhande rw’ibumoso bombi basoje amasezerano ya bo bikaba bivugwa ko batazongererwa amasezerano.

Aba bakinnyi bombi bagize uruhare rukomeye mu bikombe bibiri bya shampiyona biheruka kuko bari abakinnyi babanzamo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana na Ishimwe Christian.

Uyu mukinnyi bivugwa ko APR FC itamufite mu mibare ya yo kuko bifuza kugarura Imanishimwe Emmanuel Mangwende ukina muri FAR Rabat muri Maroc bakaba batabatunga ari 3 kuko Niyomugabo Claude we agifite amasezerano.

Gusa amakuru avuga ko Mangwende yabahakaniye ko ataguruka, ariko APR yanze kuva ku izima aho bavuga ko bazazamura umwana ukina mu Intare FC witwa Mangwende akaza kuba umusimbura wa Niyomugabo Claude.

Ese Christian koko yanze amasezerano? Ubundi kuki APR FC itifuza kumugumana? Froger azamo gute?

Uwavuga ko uyu mukinnyi adashoboye yaba abeshye kuko imyaka 2 yari amaze muri APR FC yari nimero ya mbere ku mwanya we ndetse ayifasha no kwegukana ibikombe bya shampiyona bibiri biheruka.

Haje amakuru y’uko ubwo shampiyona yendaga kurangira APR FC yaba yaramwegereye ngo ayongerere amasezerano ariko akababwira ko hari amakipe yo hanze agomba kubanza kuvugana na yo, aha ngo ni ho bahise bafata umwanzuro wo kumureka.

Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko ari ikinyoma cyambaye ubusa nta na rimwe yigeze yegera uyu mukinnyi ngo yange kuvugana na yo, ahubwo bivugwa ko ari icyemezo cyafashwe babigiriwemo inama na bamwe mu baba hafi y’iyi kipe.

Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko yaba yarazize kuba yarakundwaga n’umutoza Thierry Froger watozaga APR FC aho yamukinishaga akanga gukinisha Niyomugabo.

Ngo ni inshuro nyinshi yagiye asabwa n’ubuyobozi ko yakinisha Claude ariko umutoza we akabona Christian ari we umeze neza akaba ari we ahitamo gukinisha, ibi ngo batumye bakeka ko hari umubano wihariye yaba afitanye n’uyu mukinnyi cyane ko Thierry Froger atemeraga uburyo Niyomugabo Claude yagizwe kapiteni wa APR FC atabizi, batabanje no kubimuganirizaho.

Omborenga Fitina na we ari mu bagenda...

Iyi kipe kandi biravugwa ko nyuma y’uko Omborenga Fitina asoje amasezerano na we batazamwongerera amasezerano ahubwo bazagarura Byiringiro Gilbert.

Omborenga Fitina wageze muri APR FC muri 2017 avuye muri Topvar Topoľčany yo muri Slovakia babona gutandukana na we nta gihombo kirimo.

Uyu mukinnyi na we kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 ubwo yatindaga gutangira imyitozo, akaza guhanwa bigatuma atajyana n’abandi muri Mapinduzi Cup ndetse akanamubwurwa ubukapiteni bugahabwa Claude, ni bwo batangiye gutekereza uburyo na we bamurekura.

Kugeza ubu ntabwo barisubiraho kuri iki cyemezo, ngo na we ni umukinnyi ufite uburenganzira bwo kuba yakwishakira ikipe ashaka akaba yayerekezamo.

APR FC mu isura nshya? Abakunzi ba yo batangiye kwifata mapfubyi

Iyi nkuru ikijya hanze yaciye igikuba mu bakunzi ba APR FC kuko batumva uburyo ikipe yifuza kugera kure mu mikino Nyafurika yarekura abakinnyi ba yo b’inkingi za mwamba kandi bagishoboye.

Bo banona ko ari bo bagahereyeho baganirizwa bakaba bakongerwa amasezerano hakiri kare ku buryo andi makipe atabatwara.

Ibindi bituma abakunzi b’iyi kipe batakaza icyizere ni abakinnyi bavugwa ko bari mu biganiro n’iyi kipe nk’umunyezamu Hategekimana Bonheur watandukanye na Rayon Sports, Tuyisenge Arsene usoje amasezerano muri Rayon Sports, Byiringiro Gilbert wa Marines, Dushimimana Olivier wa Bugesera n’abandi.

Christian ashobora kudakomezanya na APR FC
Omborenga Fitina na we ashobora gutandukana na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top