Siporo

Julien Mette ashobora guhindura sisiteme, 11 ba Rayon Sports ashobora kubanzamo ku mukino wa APR FC

Julien Mette ashobora guhindura sisiteme, 11 ba Rayon Sports ashobora kubanzamo ku mukino wa APR FC

Harabura amasaha make Rayon Sports igacakirana na APR FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24.

Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 kuri Kigali Pele Stadium saa 15h00.

Ni umukino Rayon Sports iri bukine ibura bamwe mu bakinnyi ba yo nka Rudasingwa Prince utaratangira imyitozo kubera uburwayi, Aruna Moussa Madjaliwa ntabwo ameze neza ku buryo yahita atangira gukina nyuma y’imvune yagize, ni mu gihe Youssef Rharb afite amakarita 3.

Rayon Sports ni yo yakira uyu mukino aho iri ku mwanya wa 2 n’amanota 45 irushwa amanota 10 na APR FC ya mbere iri bube ibura abakinnyi babiri gusa.
Umutoza wa Rayon Sports ashobora kuza guhindura sisiteme yakinaga aho ashobora kuza gukina 3-5-2 ni mu gihe yari amenyereye gukina 4-4-2.

Aha bivuze ko abakinnyi babiri bakina ku ruhande bugarira (Bugingo Hakim na Serumogo Ali) bafatwa nk’abakinnyi bo hagati.

Abakinnyi 11 ashobora kubanza mu kibuga

Umunyezamu: Khadime Ndiaye

Ba Myugariro: Mitima Isaac, Nsabimana Aimable na Mugisha Francois Master

Abakina Hagati: Serumogo Ali, Bigingo Hakim, Kalisa Rashid, Kanamugire Roger na Muhire Kevin

Ba Rutahizamu: Tuyisenge Arsene na Charles Baale

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top