Siporo

Kubera umukino wa APR FC na Rayon Sports, rutahizamu Bonfils Caleb yaje agendera ku mbago

Kubera umukino wa APR FC na Rayon Sports, rutahizamu Bonfils Caleb yaje agendera ku mbago

Rutahizamu wa kera wa Rayon Sports, Bimenyimana Bonfils Caleb yageze mu Rwanda agendera ku mbago aho aje kureba umukino uzahuza iyi kipe yahoze akinira na APR FC.

Ni umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona wo APR FC izakiramo Rayon Sports ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pele Stadium saa 15h00’.

Uyu mukino w’abakeba uba wahuruje n’iyonka ari nayo mpamvu na Caleb wa Al Ahli Benghazi yo muri Libya utarimo gukina kubera imvune yageze mu Rwanda agendera ku mbago.

Caleb Bimenyimana yagize imvune muri Nzeri 2023 ubwo ikipe y’igihugu y’u Burundi yakinaga umukino usoza itsinda wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika batsinzwemo na Cameroon 3-0.

Uyu mukinnyi yaje kubagwa iyi mvune yo mu ivi ubu akaba agendera ku mbago ari nazo yageze ku kibuga kibuga cy’Indege i Kanombe agenderaho.

Ntabwo yaje wenyine ahubwo yari kumwe n’itsinda ry’abantu bagera muri batanu barimo na Haringingo Francis watozaga Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino.

Bimenyimana Bonflis Caleb yakiniye Rayon Sports kuva 2017-19 ubwo yari avuye mu ikipe y’iwabo i Burundi, Vital’O.

Caleb yaje agendera ku mbago
Na Haringingo Francis na we yaje kureba uyu mukino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Emmanuel sibomana
    Ku wa 27-10-2023

    Nibyiza cyane twaramwemeraga

  • Baba muzazi
    Ku wa 27-10-2023

    Nubundi numu Rayon kumutima Caleb

  • Vincent
    Ku wa 27-10-2023

    Kigali Pele Stadium saa 18h00’. Nizo Saha cg mwibeshy no 15h00

  • Vincent
    Ku wa 27-10-2023

    Kigali Pele Stadium saa 18h00’. Nizo Saha cg mwibeshy no 15h00

IZASOMWE CYANE

To Top