Siporo

Mangwende byagenze neza, Fiacre yongeye kuba intwali muri Afurika y’Epfo - Uko abakinnyi 9 hahamagawe mu Mavubi bitwaye

Mangwende byagenze neza, Fiacre yongeye kuba intwali muri Afurika y’Epfo - Uko abakinnyi 9 hahamagawe mu Mavubi bitwaye

Abakinnyi 9 bakina hanze y’u Rwanda ni bo Amavubi yitabaje ku mikino 2 afite muri uku kwezi y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi aho azakina na Zimbabwe na Afurika y’Epfo muri uku kwezi.

Muri iyi nkuru ntabwo tugaruka ku bakinnyi bose b’abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda ahubwo turibanda cyane ku makipe y’aba bakinnyi bahamagawe.

Ntwari Fiacre - TS Galaxy

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Ntwari Fiacre yafashije ikipe ye ya TS Galaxy kugera muri 1/2 cya Carling Cup basezereye Sekhukhune United kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko bari banganyije 0-0. Fiacre wari mu izamu akaba yarakinnye iminota yose ndetse abasha gukuramo penaliti 2.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende - FAR Rabat

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2023, Imanishimwe Emmanuel akaba yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya FAR Rabat muri Maroc yanyagiraga Youssoufia Berrechid 4-1 muri shampiyona. Ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 17.

Mutsinzi Ange Jimmy - FK Jerv

Mutsinzi Ange Jimmy yaraye akinnye iminota yose mu mukino ikipe ye ya FK Jerv yaraye inganyijemo na Åsane 0-0. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 mu gihe hasigaye umukino umwe ngo shampiyona isozwe. Amahirwe menshi ni uko ishobora kumanuka mu cyiciro cya gatatu muri Norway.

Manzi Thierry - Al Ahli Tripoli

Myugariro Manzi Thierry yari mu kibuga tariki ya 2 Ugushyingo ubwo ikipe ye ya Al Ahli Tripoli yanganyaga na Olympic Azzaweya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona ya Libya.

Bizimana Djihad - Kryvbas Kryvyi Rih 

Ntabwo Bizimana Djihad na Kryvbas Kryvyi Rih bakinnye mu mpera z’icyumweru, barakina uyu munsi aho bari bukine na Polissya. Iyi kipe ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Sibomana Patrick Papy - Gor Mahia

Sibomana Patrick Papy yabanje ku ntebe y’abasimbura ejo hashize ku Cyumweru ubwo ikipe ye Gor Mahia yanganyaga 0-0 na Kenya Police. Ni umukino kandi Emery Bayisenge atakinnye kubera imvune. Iyi kipe iri ku mwanya wa 2 n’amanota 20 ku rutonde ruyobowe na Posta Rangers ifite 21.

Hakim Sahabo - Standard de Liège

Hakim Sahabo ukinira Standard de Liège y’abato mu Bubiligi, yari yabanje mu kibuga ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize akina iminota 61 mu mukino batsinzwemo na Francs Borains 2-1. Ikipe ye iri ku mwanya wa nyuma.

Byiringiro Lague - Sandvikens IF

Sandvikens IF mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, ku wa Gatandatu yanganyije 1-1 Stockholm Inter. Ni umukino Byiringiro Lague yagiye mu kibuga asimbura mu minota y’inyongera. Yannick Mukunzi bakinana n’ubwo atahamagawe yakinnye iminota yose. Iyi kipe iri ku mwanya wa 1.

York Rafael - Gefle IF

Ntabwo Rafael York ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yari mu bakinnyi bakoreshejwe ku mukino w’icyiciro cya kabiri muri Sweden wo Gefle IF ye yanganyijemo na Utsikten 0-0. Uyu mukinnyi nubwo yahamagawe aheruka mu kibuga tariki ya 16 Nzeri 2023.

Fiacre yagejeje ikipe ye muri 1/2 cya Carling Cup
Mwangwende yitwaye neza mu mpera z'icyumweru gishize
Papy yongeye guhamagarwa mu Mavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top