Siporo

Miss Uwase Sangwa Odile yambitswe impeta ya fiançailles (AMAFOTO)

Miss Uwase Sangwa Odile yambitswe impeta ya fiançailles (AMAFOTO)

Miss Uwase Sangwa Odile wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019, yambitswe impeta ya fiançailles n’umukunzi we Shyaka Francis.

Miss Sangwa Odile abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamumurikira amafoto agaragaza ko yambitswe impeta n’umusore w’igaruriye umutima we.

Ku wa 14 Gashyantare 2024, umunsi wahariwe abakundana benshi bazi nka ‘St Valentin’, nibwo Miss Sangwa yagaragaje uyu musore ku nshuro ya mbere. Kuri uwo munsi Miss Sangwa yasangije abamukurikira amafoto agaragaza indabo uyu mukobwa yahawe n’umukunzi we n’ayo bari kumwe mu modoka.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI, avuga ko uyu musore wigaruriye umutima wa Miss Sangwa yitwa Shyaka Franz Suzuki.

Shyaka Francis Suzuki watwaye umutima Miss Sangwa Odile, asanzwe umuyobozi w’ikipe ya Tigers Basketball Club ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Amakuru ahari ahamya ko bamaze igihe bakundana mu ibanga rikomeye, ndetse ko bashobora gukora ubukwe muri uyu mwaka.

Sangwa yambitswe impeta ya fiançailles

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top