Siporo

Myugariro Runanira Amza afunzwe azira kwiba umunyezamu Kwizera Olivier

Myugariro Runanira Amza afunzwe azira kwiba umunyezamu Kwizera Olivier

Amakuru avuga ko myugariro Runanira Amza wahoze muri Rayon Sports afunzwe azira kwiba umunyezamu na we wahoze muri iyi kipe, Kwizera Olivier.

Runanira Amza wasinyiye Rayon Sports muri 2019 avuye muri Marines, nyuma akajya muri Bugesera FC, amakuru ISIMBI yamenye ni uko amaze iminsi mu maboko atari aye.

Bivugwa ko uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yibye Kwizera Olivier na we wakiniye Rayon Sports, APR FC, ikipe y’igihugu Amavubi ubu akaba ari muri Al Kawkab muri Saudi Arabia ibihumbi 27 by’Amadorali.

Nta byinshi biramenyekana kuri iyi dosiye Amza ukekwaho kwiba inshuti ye magara Kwizera Olivier cyane ko ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’uyu munyezamu kuri iki kibazo, yavuze ko ubu nta kintu yabitangazaho.

Gusa amakuru avuga ko aya mafaranga Kwizera yari ayabitse iwe mu rugo, agenda ayiba gake gake gusa baje kumugwa gitumo.

Kuva tariki ya 11 Nyakanga ubwo ISIMBI yatangiraga gukora iyi nkuru, yagerageje kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ibe yamenya byinshi kuri iyi dosiye, maze umuvugizi wa RIB, Dr Murangura B. Thierry avuga ko agiye kubikurikirana nta makuru yari abifiteho.

Kugeza uyu munsi tariki ya 16 ubwo twasohoraga iyi nkuru nta kintu RIB yari yakavuze kuri iki kibazo niba koko uyu mukinnyi afunzwe.

Amakuru avuga ko Runanira Amza afunzwe
Kwizera Olivier bivugwa ko yibwe na Runanira Amza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Asinpoul
    Ku wa 18-07-2024

    Reyol noeh dushaka igikombe

  • Asinpoul
    Ku wa 18-07-2024

    Reyol noeh dushaka igikombe

  • Tuyishime Eric
    Ku wa 17-07-2024

    Amafaranga ntabikwa mu rugo abikwa kuri bank

  • Aguero
    Ku wa 17-07-2024

    Kbc harun ni teacher

  • Aguero
    Ku wa 17-07-2024

    Kbc harun ni teacher

  • Sindikubwabo
    Ku wa 16-07-2024

    Mukomeze kutugezaho inkuru

  • Imurinde Methode
    Ku wa 16-07-2024

    Mukomerezaho mukutugezaho amakuru agezweho turabemera cyane tuba.turikumwe namwe 5/5

  • Imurinde Methode
    Ku wa 16-07-2024

    Mukomerezaho mukutugezaho amakuru agezweho turabemera cyane tuba.turikumwe namwe 5/5

  • Ruhumuriza
    Ku wa 16-07-2024

    Iyi nkuru irimo ubujiji bwinshi:

    Aba bakinnyi bose ntibakinira @officialrayonsport ntimwagakwiriye kuyizana munkuru.

    Ikindi kuba mudafite amakuru ahagije kumpande zose nabwo ntimwagombaga kuyandika.

  • Musangwa Eric
    Ku wa 16-07-2024

    Nonese ko olivie akina muri Saudi Arabia abana na runanira munzu?mudusobanurire.murakoze dukunda inkuru zanyu.

  • Bishop
    Ku wa 12-07-2024

    Nonese yamwibye munzu?
    yamwibye gute?

IZASOMWE CYANE

To Top