Nizigiyimana Karim Mackenzie yavuze ikipe aha amahirwe ku gikombe hagati ya Rayon Sports na APR FC
Myugariro wa Kiyovu Sports wakiniye Rayon Sports, Nizigiyimana Karim Mackenzie abona kuzakura APR FC ku mwanya wa mbere bizasaba imbaraga nyinshi amakipe ayiri inyuma.
Uyu munsi ni bwo umurishyo usoza igice kibanza "Phase aller" cya shampiyona ya 2023-24 uri bukubitwe Etincelles FC yakira Gasogi United.
Gusa nta mpinduka zishobora kuba mu makipe 4 ya mbere ni nyuma y’imikino yabaye ku wa Mbere no ku wa Kabiri.
Nizigiyimana Karim Mackenzie ukinira Kiyovu Sports ishobora gusoza ku mwanya wa 5, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko Rayon Sports yakiniye ari ikipe nziza ndetse ko azi ko izongeramo amaraso mashya ku buryo igifite amahirwe ku gikombe.
Ati "Rayon Sports ni ikipe nziza ariko navuga ko hari ikintu kimwe mwirengagiza, mwibuke ko twakinnye imikino 4 mu minsi 12, ni imikino myinshi kandi yari yegeranye kongeraho umunaniro w’abakinnyi, Rayon Sports ni ikipe nziza kandi ndabizi izongeramo amaraso mashya mu mikino yo kwishyura, ni ikipe nziza ndabizi biracyashoboka."
Agaruka ku ikipe aha amahirwe yo kwegukana iki gikombe, yavuze ko hakiri kare ariko na none kuzakura APR FC ku mwanya wa mbere bizagorana.
Ati "Haracyari kare ariko sinatinya kuvuga ko APR FC iri mu myanya myiza ni iya mbere, ifite n’amanota menshi irusha amakipe ayikurikiye kandi ni ikipe imenyereye gutwara ibikombe, urumva gutakaza ya manota biradusaba abantu tuyiri inyuma imbaraga nyinshi z’umurengera."
APR FC ni yo isoje igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde n’amanota 33, Police FC ifite 31, Musanze FC 29, Rayon Sports 27 ni mu gihe Etoile del’Est ari iya nyuma n’amanota 10.
Ibitekerezo
Uwimana jean claude
Ku wa 13-12-2023Apr izajyutwara ndayizeye