Onana na Abedi bubatse izina muri shampiyona y’u Rwanda barifuzwa n’ikipe yo muri Algeria
Rutahizamu wa Simba SC ukomoka muri Cameroun wubatse izina muri Rayon Sports, Leandre Willy Essomba Onana ndetse n’Umurundi ukinira Police FC, Bigirimana Abedi barifuzwa n’ikipe ya JS Kabylie yo muri Algeria.
Ni amakuru yatangajwe n’umunyamakuru uzwiho gutangaza inkuru ziganjemo iz’abakinnyi bahinduranya amakipe muri Afurika ukomoka muri Ghana witwa Micky Jr.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati "ku rutonde kandi hariho Bigirimana Abedi wa Police FC yo mu Rwanda."
Undi mukinnyi bivugwa ko iyi kipe yifuza, ni umunya-Cameroun ukinira Simba SC yagezemo avuye muri Rayon Sports yo mu Rwanda, Leandre Willy Essomba Onana.
Ati "nakwemeza ko JS Kabylie yagaragaje ko yifuza cyane gusinyisha Willy Onanna wa Simba SC. Ubusabe bwa mbere buzoherezwa mu cyumweru gitaha."
Gusa amakuru ava mu ikipe ishinzwe kurereberera inyungu z’uyu mukinnyi avuga ko nyuma y’uko Onana amaze gufatisha muri Simba SC batiteguye kuba bamurekura ngo agende kimwe n’uko batizeye ko amafaranga ahagaze iyi kipe ya JS Kabylie yiteguye kuyatanga.
Ibitekerezo