Siporo

Police FC irasubukura imyitozo

Police FC irasubukura imyitozo

Police FC irusabukura imyitozo kuri uyu wa Mbere ariko ikaba igomba gukorwa mu muhezo , bifitanye isano n’uko ari abakinnyi benshi ba yo batarahagera.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2024 ni bwo Police FC itangira imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, ni imyitozo ibera kuri Kigali Pele Stadium.

Nk’ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, igomba gutangira imyitozo hakiri kare kugira ngo abakinnyi bamenyerane.

Ni imyitozo igomba kuba mu muhezo nta muntu n’umwe wemerewe kuyireba bitewe n’uko hari ibyo iyi kipe ivuga ko batarashyira ku murongo.

Muri byo ISIMBI yabashije kumenya ni uko abakinnyi ba yo bose izakoresha bataraboneka barimo n’abashya iheruka kugura.

Police FC iheruka gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC, hari kandi Joackiam Ojera wahoze muri Rayon Sports.

Police FC ikaba iri mu biganiro n’abandi bakinnyi batandukanye ndetse ikaba itarama kuganira n’abo izongerera amasezerano.

Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2023-24 ikaba ari yo izahagararira u Rwanda mu Mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Police FC irasubukura imyitozo uyu munsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top