Siporo

Real Madrid yegukanye igikombe cya 15 cya UEFA Champions League

Real Madrid yegukanye igikombe cya 15 cya UEFA Champions League

Real Madrid yatsinze Borussia Dortmund 2-0 ihita yegukana igikombe cya UEFA champions League 2023-24 kiba igikombe cya 15 yegukanye mu mateka ya yo.

Ni umukino abantu benshi bahaga amahirwe ikipe ya Real Madrid gutsinda mu buryo bworoshye.

Gusa si ko byaje kugenda, Borussia Dortmund igice cya mbere yarushije Real Madrid ndetse ibona amahirwe aba yavuyemo ibitego ariko ku bw’amahirwe make ntibyakunda.

Dortmund yabonye amahirwe aba yavuyemo ibitego nk’amahirwe ya Niclas Füllkrug umupira wakubise igiti cy’izamu, Karim Adeyemi yahushije uburyo bubiri ndetse na Ian Maatsen yateye ariko Thibaut Courtois awukuramo.

Muri iki gice cya mbere nta mahirwe afatika yabonye. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

Ku munota wa 49, umunyezamu wa Dortmund Gregor Kobel yakoze akazi gakomeye akuramo umupira ukomeye wa Kross yari ateye kuri kufura.

Ku munota wa 62, Niclas Füllkrug yateye umutwe ukomeye ariko umunyeza Thibaut Courtois awukuramo.

Real Madrid itari yagaraye cyane mu mukino yaje kubona igitego cyatsinzwe na Daniel Carvajal n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri.

Real Madrid yakomeje gushaka igitego cya kabiri ariko Jude Bellingham yahushije, Kobel akuramo kufura ya Toni Kross ndetse n’umutwe wa Nacho.

Gusa akagozi kaje kongera gucika ku munota wa 83 ubwo Vinicius Jr yatsindiraga Real Madrid igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Jude Bellingham.

Umukino waje kurangira ari 2-0 maze Real Madrid yegukana igikombe cya 2023-24.

Carvajal yatsinze igitego cya mbere
Vinicius Jr yatsinze igitego cya kabiri
Real Madrid yegukanye igikombe cya Champions League
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • niyonzimadavid
    Ku wa 2-06-2024

    Nigure na Mbape ubundi ishake defance Sha hazaca uwambaye pe ndakubwiye

IZASOMWE CYANE

To Top