Siporo

Simba SC yatangaje Visi Chairman wa APR FC nk’umuyobozi mushya wa yo

Simba SC yatangaje Visi Chairman wa APR FC nk’umuyobozi mushya wa yo

Uwayezu François Regis wari Visi Chairman wa APR FC, yamaze kugirwa umuyobozi (CEO) wa Simba SC yo muri Tanzania.

Mu itangazo iyi kipe yashyize hanze, yavuze ko nyuma y’uko Imani Kajula wari CEO yeguye yasimbuwe na Uwayezu François Regis.

Bagize bati "turimo dusezera kuri Imani Kajula weguye ku mwanya wa CEO mu mezi ashize, twishimiye kumenyesha abantu bose ko akanama k’ubutegetsi ka Simba Sports Club kashyizeho Uwayezu François Regis nk’umuyobozi mushyi (CEO) guhera tariki ya 1 Kanama 2024."

Guhera tariki ya 13 Nyakanga 2024 ni bwo inkuru zatangiye kuvugwa no kwandikwa ko Uwayezu François Regis yagizwe CEO wa Simba SC aho agomba gusimbura Imani Kajula.

Gusa uyu mugabo yabyamaganiye kure cyane aho yavugaga ko ari ibihuha bidafite aho bishingiye.

Icyo gihe yabwiye ISIMBI ati "nta mirimo mishya nabonye. Ni ibihuha."

Uwayezu François Regis yabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA kuva 2018 kugeza muri Nzeri 2021ubwo yeguraga. Muri Kamena 2023 ni bwo yagizwe Vice Chairman wa APR FC.

Regis yagizwe CEO wa Simba SC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top