Siporo

Uko Sibomana Patrick Papy yari agiye kwandika asezera mu ikipe y’igihugu

Uko Sibomana Patrick Papy yari agiye kwandika asezera mu ikipe y’igihugu

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina asatira anyuze ku mpande, Sibomana Patrick Papy ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yari asezeye mu ikipe y’igihugu kubera kutakira gukurwa mu bakinnyi b’Amavubi bagiye muri Madagascar.

Sibomana Patrick Papay yari mu bakinnyi 38 umutoza w’ikipe y’igihugu Frank Spittler yahamagaye yitegura imikino 2 ya gicuti, Madagascar na Botswana, akaba umukinnyi umwe muri 14 bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe muri uru rutonde.

Tariki ya 12 Werurwe, Papy na Gitego Arthur na we ukina muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards bari bageze mu Rwanda bakomezanya umwiherero n’abandi bakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu.

Amavubi afite imikino 2 ya gicuti ejo ku wa Gatanu na Botswana ndetse na Madagascar ku wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2024 ni mu gihe tariki ya 18 Werurwe ari bwo bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Madagascar.

Sibomana Patrick Papy akaba yaratunguwe no kutisanga ku rutonde rw’abakinnyi bagomba kwerekeza muri Madagascar.

Si we gusa kuko n’abandi benshi bibajije uburyo uyu mukinnyi wategewe indege asigaye, hakibazwa impamvu yo kuba yaramuhagamaye.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi atahise yakira kuba asigaye mu gihe ahamya ko yari hejuru ameze neza hari n’abagiye arusha, afata umwanzuro wo kwandika asezera mu ikipe y’igihugu kuko kuri we ibyamubayeho yabifataga nko kumusebya babigambiriye.

Gusa mu gihe yarimo ategura uko yandika ibaruwa, inshuti ze za hafi, abakinnyi bagenzi be babwiye uyu rutahizamu w’imyaka 27 ko yaba ahubutse ndetse abikoreshejwe n’umujinya ko akiri muto hakiri imikino myinshi yo gukina kandi akamenya ko abatoza ikipe y’igihugu ifite ubu ejo bazahinduka.

Umutoza Frank Spittler yakoze ibara

Uwavuga ko uyu mudage utoza Amavubi yakoze ibara ntiyaba abeshye kuko ntabwo bikunze ko umukinnyi uhamagawe avuye hanze y’igihugu ngo nurangiza umusige.

Ubusanzwe abakinnyi bakina hanze y’igihugu ni abakinnyi ubundi umutoza ahamgara yaritondeye cyane, yarabakurikiranye mu makipe ya bo niba bakina ndetse bari ku rwego yifuza kuko ntabwo byumvikana uko wahamagara umukinnyi agategerwa indege aje gufasha abandi imyitozo gusa.

Abaye ari umukinnyi ahamagaye bwa mbere byagira uruhengekero ariko si ubwa mbere kuko no mu mikino ibiri iheruka yaramuhamagaye ndetse anamuha iminota yo gukina, bivuze ko atari umukinnyi yahamagaye ku bw’impanuka yai amuzi, gusa wakibaza icyabaye.

Ese Papy koko yari akwiye gusigara?

Ikibazo cya mbere ahubwo ni ukwibaza niba yari akwiye guhamagarwa kuko muri iyi minsi nubwo muri Kenya ntabwo ameze neza, gusa kuba yari yahamagawe ntiyagombaga kumukura mu bakinnyi bagomba kujya muri Madascar, yari kwirengera ibyo yakoze

Gusa na none amakuru ISIMBI ikesha bamwe mu bakinnyi bari mu mwiherero, bahuza na Papy uvuga ko atagombaga gusigara kuko ari umwe mu bakinnyi bari banameze neza mu myitozo.

Ikintu na none wakibaza ni uburyo Papy ubona umwanya wo gukina mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, inshuro nyinshi anabanza mu kibuga yasigaye ariko abakinnyi b’abasimbura nka Tuyisenge Arsene na Iraguha Hadji muri Rayon Sports bakagenda, ntituvuze Mugisha Gilbert wa APR FC benshi banahuriza ku kuba muri aba bakinnyi bakina ku ruhande ari we uri hasi y’abandi bose.

Sibomana Patrick Papy yari agiye gusezera mu ikipe y'igihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top