Siporo

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wahawe abasifuzi mpuzamahanga 4

Umukino wa APR FC na Rayon  Sports wahawe abasifuzi mpuzamahanga 4

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Twagirumukuzi Abdul Karim ni we wahawe kuzaca impaka ku mukino w’abakeba uhuza APR FC na Rayon Sports.

Ni umukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pelé Stadium, uzaba ari umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

Ni umukino wahawe kuzasifurwa n’abasifuzi mpuzamahanga bane aho umusifuzi wo hagati ari Twagirumukiza Abdul Karim.

Umusifuzi wa mbere w’igitambaro ni Ishimwe Didier, uwa kabiri w’igitambaro ni Mugabo Eric ni mu gihe umusifuzi wa 4 ari Rulisa Patience.

Twagirumukiza Abdul Karim ni we uzasifura uyu mukino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top