Siporo

Umunyamakuru w’imikino Ephrem Kayiranga wokoreraga Flash FM yayisezeye asanga KNC

Umunyamakuru w’imikino Ephrem Kayiranga wokoreraga Flash FM yayisezeye asanga KNC

Umunyamakuru w’imikino Ephrem Kayiranga wakoreraga Radio Flash &TV yayisezeye nyuma y’imyaka 7 ayikorera.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2023, uyu munyamakuru ari bwo yasezeye bagenzi bakoranaga by’umwihariko mu gisata cy’imikino.

Ephrem yari azwi cyane mu kiganiro ’Programme Umufana’ yari anabereye umuyobozi yakoranaga na Ndayisaba Leonidas na Nkusi Denis [Mtangazaji] gitambuka kuva saa 8h30’ kugeza saa 10h30’ guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

Uretse ubuhanga bwe mu gusesengura, Kayiranga Ephrem anazwi cyane mu kogeza imipira cyane cyane iyo mu Rwanda.

Kayiranga wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo na Authentic Radio, amakuru avuga ko yerekeje kuri Radio & TV1 ya Kakooza Nkuriza Charles [KNC] akaba perezida wa Gasogi United.

Kayiranga Ephrem yerekeje kuri Radio&TV1
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sembagare Peter
    Ku wa 3-10-2023

    Yebabaweeeee,aigendeye se,ubu se koko biragenda gute ko yashoboraga kayiranga iyo yabaga atangiye gutandukira.nimutabare ephrem kayiranga mumushakire uzamuba hafi

  • Sembagare Peter
    Ku wa 3-10-2023

    Yebabaweeeee,aigendeye se,ubu se koko biragenda gute ko yashoboraga kayiranga iyo yabaga atangiye gutandukira.nimutabare ephrem kayiranga mumushakire uzamuba hafi

IZASOMWE CYANE

To Top