Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Umudage Frank Spittler ntiyemeranya n’abifuza ko umubare w’abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda uzamuka kuri we yumva n’abarimo ari benshi bakabaye 3 gusa.
Mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko bifuza ko umubare w’abanyamahanga wazamurwa ukava kuri 6 bakagera kuri 12, 8 mu kibuga na 4 ku ntebe y’abasimbura.
Mbere y’uko shampiyona ya 2024-25 itangira, FERWAFA yavuze ko umubare w’abanyamahanga ari usanzwe nta mpinduka ziraba.
Uyu munsi shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yongeye kwandikira FERWAFA ko yakwiga ku busabe bwa bo mbere y’uko isoko ry’igura rifungwa tariki ya 30 Kanama 2024.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yavuze ko akibwirwa ko umubare w’abanyamahanga ugiye kuzamurwa yumvaga bamubeshya barimo kumukinisha.
Ati "Bamwe muri mwe ngira ngo murabyibuka mu kiganiro twagiranye nkiza nababwiye ko mubinzanye harimo no kuzamura impano, nkiva mu gihugu cy’Ubudage mu byumweru bishize, numvise ko perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ari gusaba uruhushya rw’uko amakipe yakinisha abakinnyi 12 b’abanyamahanga, njyewe numvaga ari nko gusetsa."
"Nabiganirije bamwe mu nhsuti zanjye mu Budage bambwira ko ari ubusazi ndi kubakinisha, mbere na mbere navuga ko kimwe mu bintu by’ingenzi ku muyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira mu gihugu cyangwa se n’ahandi ari ukubaka umupira aho kuwusenya. Rero iyo usaba ko amakipe akinisha 12 b’abanyamahanga gukina mu ikipe yawe, ugomba gutekereza icyo ukuramo."
Yakomeje avuga ko abakinnyi beza muri Afurika bajya i Burayi abandi bakajya Asia no muri shampiyona zikomeye muri Afurika, ngo mu Rwanda haza abatari ku rwego rwagira icyo rufasha kuko shampiyona ntacyo iri cyo.
Ati "Abakinnyi beza muri Afurika bajya i Burayi, ubwo abeza baba bagiye, aba kabiri beza bajya muri Asia, aba gatatu bajya mu mashampiyona meza muri Afurika, ubwo abeza bose baba bagiye? Ubwo ni bande baza mu Rwanda muri iki gihe, si shampiyona izwi ntacyo iri icyo, abakinnyi baza bajya mu makipe ya hano abo bakinnyi b’abanyamahanga iyo mubarebye benshi muri bo mbona 90% ntabwo ari beza kurusha abakinnyi b’abanyarwanda."
"Mwibaze ugize 12 mu ikipe yawe, ikipe A iramutse ifite abanyamahanga 12, ikipe B ikagira 10 b’abanyamahanga, ikipe B izatsindwa n’ikipe A, Ubwo se perezida ari gukora ibiki? Yohereza 12 akagura 12 ibyo bigatuma abatoza bajya ku gitutu kuko bizaba ngombwa ko bakinisha abakinnyi b’abanyamahanga kubera ko baguzwe menshi n’abayobozi b’amakipe ya bo ibyo kandi bigatuma abakinnyi b’abanyagihugu batabona umwanya wo gukina."
Frank Spittler yavuze ko kandi yigeze gusaba ko n’abahari ari benshi babagabanya bakaba batatu.
Ati "Sinzi umuntu wazanye ibi bitekerezo, njye nasabye perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira mu Rwanda kuva mu mwaka ushize kugabanya umubare w’abanyamahanga bakava kuri 5 bakagera kuri 3 ibyo bigatuma amakipe adatakaza amafaranga menshi ahubwo akagura abkinnyi 3 beza none bo barashaka abakinnyi 12 baza kwicara gusa."
"Njya mfata umwanya nkajya gusura imyitozo y’amakipe yanyu, iyo ugezeyo uvunika amaguru kubera ko ibibuga ari bibi, ibikoresho ni bibi, nta mukinnyi utekereza wajya mu ikipe nkizo azi neza ko najya mu myitozo azavunikirayo amaguru."
Abona amakipe yakwihutiye kubaka ibibuga no kuzamura impano z’abakiri bato aho kwihutira kuzana abakinnyi b’abanyamahanga.
Ati "Icya.mbere amakipe akwiye kubaka ibibuga byiza by’imyitozo, icya kabiri ni uko bakwiye kuzamura impano z’abana ba bo, ibyo ni byo bagakwiye kuba bakora ariko bari kwikorera ibibashimisha, ubwo rero bari mu myanya badakwiye kuba barimo."
Frank Spittler yemeza ko ameze nk’umuntu uri ahantu atagakwiye kuba ari bityo ashatse yakwisubirira mu Budage akajya aza aje guhamagara kuko kureba shampiyona ntacyo byamumarira.
Ati "Iyo rero mbona ibintu nkibi nanjye mba mbona ndaho ntakwiye kuba ndi kuko sibyo nifuza, ndi gutekereza kubaka ibintu ariko ejo n’ejobundi nta mukinnnyi w’umunyarwanda uzaba ari mu kibuga, ntacyo nzaba nza gukora nzajya nza igihe ikipe y’igihugu ifite imikino kuko nta bakinnyi nzaba nza kureba muri shampiyona."
Yatunguwe kandi no kubona ikibuga cyubatswe ku nkunga ya FIFA kugira ngo gifashe kuzamura impano z’abakiri gikinirwamo n’abakuze.
Ati "Ikindi ni uko ikibuga cyegereye Kigali Pelé Stadium cyubatwe ku nkunga y’amafaranga ya FIFA ariko numvise ko amakipe y’abana atabona umwanya wo kuhakinira kubera ko Umujyi wa Kigali ikibuga uba wagihaye amakipe y’abasaza ngo ahakinire, uko ni ko kubaka umupira mu Rwanda bikorwa? Ni ukwica umupira."
Ibi bitekerezo bye byakiriwe bitandukanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, gusa benshi bemeza ko yatandukiriye cyane ndetse ashobora kuba yinjiye no mu kazi katamureba, gusa hari abemeza ko nk’umutoza w’ikipe y’igihugu impungenge ze zifite ishingiro.
Ibitekerezo