Siporo

Abakinnyi 2 b’ibihe byose k’umunyamakuru Butoyi Jean, umukino w’amateka yogeje wahuriranye n’umunsi yibarutse imfura

Abakinnyi 2 b’ibihe byose k’umunyamakuru Butoyi Jean, umukino w’amateka yogeje wahuriranye n’umunsi yibarutse imfura

Umunyamakuru w’imikino mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, Butoyi Jean, avuga ko abakinnyi b’ibihe byose b’abanyarwanda kuri we ari Jimmy Gatete na Karekezi Olivier kuko bari bafite impano ihambaye.

Butoyi Jean, ni umunyamakuru w’imikino ubimazemo igihe kinini, imikino y’ingenzi y’aba ku ikipe y’igihugu ndetse n’ama-club yarayogeje nk’aho nk’igikombe cya CECAFA Kagame Cup Rayon Sports yakuye Zanzibar ni we wari kumwe n’iyi kipe, umukino wajyanye Amavubi muri CAN 2004 ni we wogeje igitego cya Jimmy Gatete cyatumye abanyarwanda barara neza.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Butoyi Jean yavuze ko umukino w’amateka yogeje kuri we ari umukino wabaye tariki ya 6 Nyakanga 2003 wo u Rwanda rwatsinzemo Ghana rukabona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004.

Avuga ko uretse kuba ari umukino w’amateka ku banyarwanda, ni umukino w’amateka mu muryango we kuko yawogeje nyuma y’amasaha make amaze kwibaruka imfura ye.

Ati “Ni igitego ntazibagirwa, ni umukino w’amateka kuko uwo munsi nibwo nari nabyaye umwana wanjye w’imfura, nari nabyaye umwana wanjye w’imfura kuko yavutse nka saa 13:30’ uwo munsi, ninjiye no mu mukino ntinze aho ninjiye bakimpa micro, igitego cya Gatete kiba kigiyemo, ni umukino w’amateka yaba mu rugo mu nzu yanjye yaba no mu banyarwanda.”

Abakinnyi 2 afata nk’ab’ibihe byose kuri we ni Jimmy Gatete ndetse na Karekezi Olivier kuko ari abakinnyi bari bazi icyo bakeneye kandi b’abahanga.

Ati “ni ikibazo gikomeye ariko kugeza ubu hari Jimmy Gatete, buriya abantu bamubonye akina yari afite impano, buriya Jimmy nta n’ibigango yagiraga (..) ni umuntu wabonaga izamu cyane, impamvu mvuga ko ari mu bakinnyi nemera yaravugaga ngo muzaze ku kibuga ejo ibintu birahari, iyo ubimbwiye gutyo 1,2,3 ibintu bigacamo, ndakwemera.”

“Hari Karekezi Olivier Danger Man, hari CECAFA yabereye mu Rwanda mu 2000 ntazibagirwa, Olivier iyo atagira umuhate yari guhita areka umupira, abafana ba APR FC bamuteye akaruru ariko ntiyacika intege arakora cyane kandi kuva icyo gihe yateye imbere kugeza aho tumwise Danger Man, abo ni abakinnyi iyo babaga bari mu kibuga iyo bafataga icyemezo warakibonaga.”

Akomeza avuga ko hari abakinnyi abona bakizamuka kandi barimo kuzamuka neza baramutse bakomereje mu murongo barimo bazagera kure barimo nka Ruboneka Jean Bosco, abona ko iyo ari mu kibuga uba ubona ari umukinnyi w’umuhanga.

Yizeye ko umunsi umwe azongera kubona abanyarwanda bishimye, bafite ibyishimo nk’ibya 2003 babikesha ikipe y’igihugu.

Umukino w'amateka yogeje wahuriranye n'uumwana we w'imfura avuka
Karekezi Olivier ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize Butoyi Jean yemera
Jimmy Gatete ngo iyo yavugaga ikintu cyarabaga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top