Abakinnyi b’Amavubi basubijwe muri hoteli Nyamata bamwe bari bageze mu ngo zabo
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bari muri CHAN 2020 muri Cameroun, ku munsi wo ku wa Kane ni bwo bagombaga gutaha ariko bagarurwa mu mwiherero nyuma y’uko bamwe bari banageze mu ngo zabo.
Nyuma y’uko Amavubi y’u Rwanda asezerewe muri CHAN 2020 atarenze ¼ nyuma yo gusezererwa na Guinea Conakry itsinze 1-0 tariki ya 31 Mutarama 2021.
Iyi kipe yageze mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2021, bahise bajya muri Hotel La Palisse i Nyamata aho basanzwe bakorera umwiherero aho bapimwe icyorezo cya Coronavirus bagomba guhita bataha bukeye ku wa Kane tariki ya 4 Gashyantare 2021.
Abakinnyi bose bari babwiwe ko bari butahe ndetse bamwe batumizaho imodoka zabo ziza kubafata zirabatahana, ni mu gihe abandi bari bategereje gutahanwa n’imodoka itwara abakinnyi b’ikipe y’igihugu.
Ubwo bari bageze mu rugo, mu buryo butunguranye bahise bahagamagarwa babwirwa ko bagomba guhita bagaruka i Nyamata kuko hari umuyobozi ugomba kubasezera.
Ku wa Kane bahise bagaruka mu mwiherero gusa uwo munsi ntabwo umuyobozi yaje.
Nta gihindutse uyu munsi aba bakinnyi bakaba bari busurwe n’umuyobozi ndetse ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu bakaba bariyogoshesheje bose kugira ngo bahure na we basa neza, ni mu gihe baramutse bapimwa n’icyorezo cya Coronavirus.
Ibitekerezo
fils
Ku wa 10-02-2021Kuberiki ashaka kugenda