Siporo

Abakinnyi ba APR FC ntibitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu kuri uyu wa Gatanu

Abakinnyi ba APR FC ntibitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu kuri uyu wa Gatanu

Abakinnyi b’ikipe ya APR FC bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi, ntabwo bahita bitabira umwiherero wayo uzatangira kuri uyu wa Gatanu, bagomba gukomeza gukorana n’umutoza Adil Mohammed bakazawujyamo nyuma.

Ku munsi w’ejo Mashami vincent yahamagaye abakinnyi 37 bagomba kwitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi bitegura umukino wa Cape Verde uzaba mu kwezi gutaha.

Muri aba bakinnyi 37, APR FC ikaba ifitemo abakinnyi 11, bo bakaba batazahita bajya mu mwiherero uzatangira ejo kuko n’ubundi batangiye umwiherero n’ikipe yabo bitegura imikino nyafurika ya CAF Champions League.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent ku munsi w’ejo yatangaje ko yavuganye n’umutoza wa APR FC, Adil Mohammed bumvikana ko abakinnyi ba APR FC yaba abihoreye kuko ari bwo bagitangira umwiherero w’ikipe yabo na bo bitegura imikino nyafurika, bityo bakazasanga abandi mu mwiherero umukino wa Cape Verde wegereje.

Mashami akaba yarabyemeye kuko yumva ntacyo bitwaye kandi aho bari barimo gukora. AS Kigali na yo yatangiye umwiherero ku munsi w’ejo yitegura imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, umutoza Mashami Vincent yavuze ko abakinnyi ba AS Kigali bahamagawe umutoza Eric Nshimiyimana yemeye kubamuha bakaba bazatangirana n’abandi umwiherero ku munsi w’ejo.

Amavubi azakina na Cape Verde umukino wo mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 tariki ya 13 Ugushyingo muri Cape Verde, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Abakinnyi 11 ba APR FC bahamagawe}

Rwabugiri Umar, Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Bizimana Yannick na Jacques Tuyisenge

Abakinnyi ba APR FC bahamagawe ntibahita bitabira umwiherero w'ikipe y'igihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top