Siporo

Amavubi U23 akoreye amateka i Huye asezerera Libya ayinyagiye (AMAFOTO)

Amavubi U23 akoreye amateka i Huye asezerera Libya ayinyagiye (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatareneje imyaka 23 yakoreye amateka kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ihanyagirira Libya 3-0 maze inayisezerera mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

Amavubi yagiye gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika adahabwa amahirwe yo kuba yasezerera Libya yayinyagriiye iwayo 4-1, akaba yasabwaga gutsinda 3-0.

Abasore b’u Rwanda bakaba batangiye umukino bashyira igitutu kuri Libya wabonaga yaje yo intego ari ugutinza umukino kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma.

Ntabwo ubusatirizi bw’u Rwanda bwari buyobowe na Gitego Arthur wari ufite abamuha imipira nka Anicet na Nyarugabo borohewe no kuba babona igitego mu minota ya mbere y’umukino nubwo basatiraga.

Abari muri Stade Mpuzamahanga ya Huye kimwe n’abandi banyarwanda bari mu bice bitandukanye by’igihugu, baje kuremwa agatima na Niyigena Clement ku munota wa 38 ubwo yatsindiraga u Rwanda igitego cya mbere n’umutwe, ku mupira w’umuterekano watewe na Isimwe Jean Rene ahana ikosa bari bamaze gukorera Kamanzi Ashraf.

Iki gitego cyongereye imbara Amavubi U23 noneho yumva ko no kubona ibindi 2 bishoboka. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Abasore b’u Rwanda bagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri, maze Niyigena Clement yongera guhagarutsa abanyarwanda ku munota wa 52, ku mupira w’umuterekano n’ubundi wari utewe bahana ikosa ryakorewe Kamanzi Ashraf.

U Rwanda rwahise rubona ko byose bishoboka maze ruhita rukora impinduka, Ashraf wagize imvune asimburwa na Hoziana Kennedy ni mu gihe Gitego Arthur yahaye umwanya Rudasingwa Prince.

Abakinnyi b’u Rwanda ntabwo bacitse intege bakomeje gusatira bashaka igitego cy’intsinzi gishobora kubatwara mu cyiciro gikurikiyeho, baje kubigeraho ku munota wa 70 ku gitego cyatsinzwe na Rudasingwa Prince kuri penaliti, ni nyuma y’ikosa ryari rikorewe Ishimwe Anicet.

Ibi byahise bikangura Libya itangira gushyira igitutu ku Rwanda ari n’ako abakinnyi b’Amavubi bagerageje kwihagararaho barinda igitego batsinzwe. Umukino warangiye ari 3-0 maze biba 4-4 mu mikino yombi maze Amavubi U23 aba ari yo akomeza kubera igitego yatsinze muri Libya.

Mu cyiciro gikurikiyeho u Rwanda rukaba rugomba kuzahura na Mali.

11 Amavubi yabanjemo
Ishimwe Jean Rene yari ahagaze neza mu kibuga
Gitego Arthur ahaganganye n'ubwugarizi bwa Libya
Ishimwe Anicet, ni umwe mu bakinnyi bagiye cyane Libya
Umunyezamu wa Libya yahindukiye inshuro 3 zose
Bagerageza kuzibira Hamissi Hakim
Nyarugabo Moise na Niyigena Clement bishimira igitego cye

AMAFOTO: ISHIMWE Yvan

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top