Siporo

Amavubi yateje uruntu runtu muri Benin itegereje ijambo rya nyuma rya CAF

Amavubi yateje uruntu runtu muri Benin itegereje ijambo rya nyuma rya CAF

Amakuru aturuka mu gihugu cya Benin ni uko ubuyobozi bw’iki gihugu bwifuza ko ikipe y’igihugu ya Benin iza mu Rwanda gukina n’Amavubi ni mu gihe ubuyobozi bwa Siporo butabikozwa butegereje ijambo rya CAF.

Ubundi byatangiye ubwo Benin yatangaga ikirego muri CAF ivuga ko batazaza mu Rwanda gukina umukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire aho bavugaga ko Stade ya Huye izakira uyu mukino nta hoteli ihari yo ku rwego CAF yashyizeho.

Byatumye mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe 2023 CAF yandikira FERWAFA iyimenyesha ko uyu mukino wakuwe Huye ugashyirwa muri Benin.

FERWAFA yahise yandikira CAF iyimenyesha ko bayitunguye kandi bari barahawe uburenganzira bwo kwakirira kuri Stade Huye ndetse n’icyo kibazo cya hoteli bakizi bakaba batumva ukuntu babategeka kwakirira muri Benin, bityo ko batahakirira ndetse bahita bafata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda aho banahageze mu ijoro ryakeye.

Nyuma yo kubona ko Amavubi afashe umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda, amakuru avuga ko inzego z’ubuyobozi muri Benin zahise zinjira muri iki kibazo mu rwego rwo kwanga ko umubano mwiza w’u Rwanda na Benin utokozwa na Siporo.

Bivugwa ko basabye Benin gufata indege uyu munsi ku wa Gatanu bakaza mu Rwanda bakarara muri Park Inn Hotel maze ku munsi w’ejo bakerekeza i Huye aho bagombaga kujya muri Hotel Mater Boni Consilii.

Bivugwa ko abayobozi ba Siporo babyanze bavuga ko kuri uyu wa Gatanu bakorera imyitozo muri Benin kuko batafata indege iza mu Rwanda bataramenya icyemezo cya CAF kuko ibaruwa iheruka ari uko umukino uzabera muri Benin nta kindi cyemezo kiraza kikivuguruza.

Hari andi makuru kandi avuga ko mu gihe CAF yakwanga ko umukino ubera Huye, harimo gutekerezwa ku kuntu umukino wazabera Tanzania cyangwa Afurika y’Epfo.

U Rwanda na Benin bisanzwe bifitanye umubano mwiza ntiwahungabanywa na Siporo

Akimara gutorwa mu 2016, Perezida wa Bénin, Patrice Talon yagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Kanama uwo mwaka, rwari rugamije gushimangira umubano na mugenzi we w’u Rwanda.

Muri Nyakanga 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin, Brig Gen Fructueux Candide Ahodegnon Gbaguidi, na we yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali, abonana na mugenzi we w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura.

Nyuma gato y’uru ruzinduko, Bénin yavanyeho ikiguzi cy’uruhushya rwo kwinjira muri icyo gihugu (viza) ku Banyafurika bashaka kuhasura no kuhamara igihe.

Perezida Talon yavuze ko yanyuzwe n’icyemezo cy’u Rwanda cyo gukuraho Viza ku Banyafurika bashaka kuruzamo, na we yiyemeza kugera ikirenge mu cyarwo.

Mu mpera za 2022, Leta ya Benin yatangaje ko yatangiye ibiganiro na Guverinoma y’u Rwanda, bigamije gusaba inkunga y’ibikoresho n’ubunararibonye mu guhangana n’ibyihebe bigendera ku matwara ya Kiyisilamu bimaze gushinga ibirindiro mu majyaruguru y’Igihugu.

Ubu hari abanyarwanda bari mu buyobozi Bukuru bwa Benin aho mu ntangiriro z’uku kwezi, Inama y’Abaminisitiri ya Bénin ifashe icyemezo cyo gushyira Nyamulinda Pascal ku buyobozi bukuru bw’Ikigo gishizwe Indangamuntu (ANIP), asimbuye Cyrille Gougbédji.

Nyamulinda yayoboye Umujyi wa Kigali muri Gashyantare 2017 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA) kuva mu 2007.

Richard Dada ni undi Munyarwanda washyizwe mu myanya yo hejuru, mu buyobozi bw’ikigo cyo muri Bénin Gishinzwe ubwikorezi bwo ku butaka (ANATT: Agence Nationale des transports terrestres), mu byemezo byafashwe muri Mutarama uyu mwaka.

Richard Dada yahoze ari umukozi mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda, mu ishami rishinzwe iperereza no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga imisoro.

Umukino w'Amavubi na Benin ntiharamenyekana aho uzabera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top