Siporo

APR FC yangiye Rutsiro FC ikomeza gufata umwanya w’icyubahiro, Kiyovu itsinda Police FC

APR FC yangiye Rutsiro FC ikomeza gufata umwanya w’icyubahiro, Kiyovu itsinda Police FC

APR FC yangiye Rutsiro FC 6-1 mu mukino w’umunsi wa 22 maze ikomeza gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 46.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera aho APR FC yari yayakiririye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2023.

Mu mikino 4 yahuje amakipe yombi nta rimwe Rutsiro FC yigeze ibasha gutsinda APR FC ndetse nta n’igitego yigeze yinjiza mu izamu rya APR FC.

Ku munota wa 9, Ruboneka Bosco yafunguye amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Christian.

Omborenga Fitina yinjiye mu rubuga rw’amahina rwa Rutsiro FC ku munota wa 31 maze areba uko umunyezamu ahagaze ahita amutsinda igitego cya kabiri.

Ku munota wa 40, Bizimana Yannick yatsindiye APR FC igitego cya 3 ku mupira mwiza yari ahawe na Omborenga Fitina. Bagiye kuruhuka ari 3-0.

Ku munota wa 46, amakipe akiva mu karuhuko, Bizimana Yannick yatsinze igitego cya 4, ni ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.

Nyuma y’umunota umwe gusa, Niyibizi Ramadhan yatsindiye APR FC igitego cya 5, ni nyuma y’umupira yari ahawe na Ishimwe Christian.

Rutsiro yaje gukora amateka ibona igitego mu izamu rya APR FC ku munota wa 51 kuri penaliti yatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude bakunda kwita Rutsiro.

Ku munota wa 53, APR FC na yo yabonye igitego cya 6 kuri penaliti yatsinzwe na Nshuti Innocent. Umukino warangiye ari 6-1.

Undi mukino wabaye, Kiyovu Sports yatsinze Police FC 2-1.

Nyuma yo kunyagira Rutsiro FC, APR FC iracyayoboye urutonde n’amanota 46, Kiyovu Sports 44, Rayon Sports izakina Etincelles FC ejo ifite 42, AS Kigali ifite 38, Police FC ikagira 37.

Gahunda y’umunsi wa 22

Ku wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2023

Gorilla FC 2-1 Marines FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2023

Bugesera FC 0-1 Mukura VS
APR FC 6-1 Rutsiro FC
Police FC 1-2 Kiyovu Sports
Rwamagana City 2-0 Sunrise FC

Ku Cyumweru tariki ya 5 Werurwe 2023

Espoir FC vs AS Kigali
Gasogi United vs Musanze FC
Rayon Sports vs Etincelles

APR FC yanyagiye Rutsiro FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top