Uyu munsi ikipe y’igihugu Amavubi iratangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 aho ihera kuri Libya.
Amavubi ari mu itsinda D na Nigeria, Benin na Libya ari bukine na yo uyu munsi.
Ni umukino uri bubere muri Libya saa 18h00’ kuri Stade du 11 Juin kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024.
Ku kigero cya 95% ni uko umutoza Frank Spittler abakinnyi ari bubanze mu kibuga ari ababanjemo mu mukino uheruka, gusa nka Kwizera Jojea ashobora kwinjiramo mu gice cya kabiri.
Abakinnyi 11 ashobora kubanzamo: Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur Casemiro, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Mugisha Gilbert, Samuel Gueulette na Nshuti Innocent
Amavubi arakina na Libya
Ibitekerezo
Bigirimana Theogene
Ku wa 4-09-2024Amavubi yacu tukurinyuma♥️♥️♥️♥️♥️
Bigirimana Theogene
Ku wa 4-09-2024Amavubi yacu tukurinyuma♥️♥️♥️♥️♥️