Siporo

11 Amavubi ashobora kubanzamo imbere ya Senegal

11 Amavubi ashobora kubanzamo imbere ya Senegal

Harabura amasaha make Amavubi agacakirana na Senegal mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

Muri iyi nkuru tukaba tugiye kugaruka ku bakinnyi umutoza w’Amavubi Carlos Alós Ferrer ashobora kubanzamo aho ashobora gukora impinduka ugereranyije n’ababanjemo ku mukino wa Mozambique aho Hakizimana Muhadjiri ashobora kuvamo hakajyamo Muhire Kevin na Nishimwe Blaise akavamo hakajyamo Ruboneka Bosco.

Ni umukino wo mu itsinda L uri bube saa 21:00’ zo kuri uyu wa Kabiri mu Mujyi wa Dakar muri Senegal ku kibuga cya Abdoulaye Wade.

Abakinnyi bose umutoza yahagurukanye bameze neza nta kibazo na kimwe bafite yaba imvune cyangwa ubundi burwayi.

Biteganyijwe ko yuma y’uyu mukino Amavubi azagaruka mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Gatatu ni mu gihe bamwe mu bakinnyi bakina ku mugabane w’u Burayi nka York bo indege bazayifatira muri Senegal.

11 bari bubanze mu kibuga

Kwizera Olivier , Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy Bizimana Djihad, Rafael York, Muhire Kevin, Ruboneka Jean Bosco na Meddie Kagere

Amavubi mu masaha make arakina na Senegal
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • KWIZERA Dieudonne
    Ku wa 7-06-2022

    hhhhhhhhhhhhhhhh hari ibintu utakinisha rwose amavubi atsina senegal? ntibishoboka byaba ari ibitangaza

  • KWIZERA Dieudonne
    Ku wa 7-06-2022

    mbakurikirana umunsi kumunsi

  • Mfashingabo
    Ku wa 7-06-2022

    Amavubi yacu turashyigikiye kabisa azabikora

  • KWIZERA Dieudonne
    Ku wa 7-06-2022

    amavubi natsirwa 2 turashima Imana kuko ntacyizere cyo gutsinda rwose

IZASOMWE CYANE

To Top