Siporo

11 ba PSG ishobora kuzajya yifashisha nyuma y’isinya rya Messi

11 ba PSG ishobora kuzajya yifashisha nyuma y’isinya rya Messi

Imwe mu nkuru zavugishije Isi muri iki cyumweru, ni iya rutahizamu w’umunya-Argentine watandukanye na FC Barcelona akerekeza muri Paris Saint Germain(PSG) mu Bufaransa, Lionel Messi.

Akimara gusinya benshi batangiye kugenda bibaza uburyo uyu mukinnyi azajya akinishwa agakinana na Neymar ndetse na Mbappe bose bakabanoneka mu kibuga.

Si ibyo gusa kuko iyi kipe yanaguze n’abandi bakinnyi bashya bakomeye barimo myugariro w’umya-Espagne wakiniraga Real Madrid, Sergio Ramos ndetse n’umunyezamu w’Umutaliyani wahoze akinira ikipe ya AC Milan, Gianluigi Donnarumma.

Aba ni abakinnyi baje muri iyi kipe bataje kwicara ahubwo bakaba baje, baje kubanza mu kibuga, bivuze ko uko iyi kipe yakinaga umwaka ushize, abakinnyi yabanzamo bagomba guhinduka.

11 iyi kipe ishobora kuzajya yitabaza

Gianluigi Donnarumma (GK), Achraf Hakimi, Sergio Ramos, Marcos Aoás Corrêa [Marquinhos], Abdou Diallo, Marco Verratti, Georginio Wijnaldum, Angel Di Maria, Lionel Messi, Neymar Jr na Kylian Mbappe.

11 iyi kipe ishobora kuzajya yifashisha
Messi azajya yambara nimero 30
Mbappe, Messi na Neymar bagomba kujya bose babanza mu kibuga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top