Siporo

11 beza b’Amavubi basigaye batahamagawe

11 beza b’Amavubi basigaye batahamagawe

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yahamagaye abakinnyi 30 azifashisha ku mukino wa Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, ni mu gihe hari bamwe mu bakinnyi birengagijwe.

Ni imikino y’umunsi wa 3 na 4 w’itsinda L iteganyijwe tariki ya 22 Werurwe muri Benin ndetse na 27 Werurwe i Huye mu Rwanda.

Buri wese mu mboni ze aba bona hari abahamagawe batabikwiriye ni mu gihe hari n’ababa batahamagawe hari ababona ko babikwiye, gusa byose ni umutoza ubazwa umusaruro.

Muri iyi nkuru ikinyamakuru ISIMBI kiragaruka ku ikipe y’abakinnyi 11 beza birengagijwe kandi barakoze cyane ndetse bagafasha amakipe ya bo.

Ni abakinnyi batoranyijwe hagendewe ku musaruro wa bo mu makipe ya bo barimo batanga, si uguhinyuza umutoza wahamagaye ariko benshi bahamya ko hari bamwe bakabaye babona umwanya mu bakinnyi bahamagawe.

Guhamagarwa kwa Iradukunda Simeon wa Gorilla FC, Niyonzima Olivier Seif na Ruboneka Bosco bagasigara ntibyavuzweho rumwe, guhamagara Muhozi Fred hakirengagizwa Haruna Niyonzima no guhamagara Nyarugabo Moise hakirengagizwa Niyibizi Ramadhan na byo benshi babyibajijeho.

11 beza b’Amavubi basigaye

Umunyezamu: Hakizimana Adolphe (Rayon Sports)

Ba Myugariro: Usengimana Faustin (Al Qasim), Buregeya Prince (APR FC), Bugingo Hakim (Gasogi United) na Mucyo Junior Didier (Rayon Sports)

Abakina Hagati: Niyonzima Olivier Seif (AS Kigali), Ruboneka Bosco (APR FC), Haruna Niyonzima (Al Ta’awon)

Ba Rutahizamu: Niyibizi Ramadhan (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC) na Gerard Bi Goua

Uko baba bahagaze mu kibuga
11 beza batahamagawe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Irasubiza didier
    Ku wa 12-03-2023

    nkunda inkuru mwandika ziranyura cyane

  • Kabanda
    Ku wa 12-03-2023

    Aha wagirute

  • Kabanda
    Ku wa 12-03-2023

    Aha wagirute

  • Kabanda
    Ku wa 12-03-2023

    Aha wagirute

  • Kabanda
    Ku wa 12-03-2023

    Aha wagirute

  • Kabanda
    Ku wa 12-03-2023

    Aha wagirute

  • Kabanda
    Ku wa 12-03-2023

    Aha wagirute

  • Kabanda
    Ku wa 12-03-2023

    Aha wagirute

  • Kabanda
    Ku wa 12-03-2023

    Aha wagirute

  • Narcisse
    Ku wa 12-03-2023

    Ibi bintu byo guhamagara abakinnyi mpise mbona ko hazamo kata pe! Ndumiwe gusa. Adolphe akabura mu bazamu kweri?

  • Nshimyumuremyi Elam
    Ku wa 11-03-2023

    Haruna arashaje ntimugakabye kbs! Ahubwo anisept we yarakenewe! Hamwe na ruboneka!

  • Nshimyumuremyi Elam
    Ku wa 11-03-2023

    Haruna arashaje ntimugakabye kbs! Ahubwo anisept we yarakenewe! Hamwe na ruboneka!

  • Byukusenge Jean Baptiste
    Ku wa 11-03-2023

    Njyewe nibazaga umutoza ureba shampiyona ukuntu ya hamagara umuzamu Pierre agasiga Adolphe arinawe muzamu wikipe ya U23 mubakina hagati dufite mu rwanda ninde urusha Haruna nubwo Yakima iminota Mike arashoboye kuberiki Anicet atavugwa ? Uriyamwana numuhanga uyu mutoza nawe arihasi pe ntacyo azatumarira nagito kbsa ntabwo azi nokureba abakinnyi.

  • Musa
    Ku wa 11-03-2023

    Reka umutoza akore ibyo yize gusa nawe akeneye inama ya bagenzi be bamufasha guhamagara

IZASOMWE CYANE

To Top