Siporo

11 beza b’ibihe byose kuri Ronaldo, yanavuze ku mpaka z’umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Cristiano

11 beza b’ibihe byose kuri Ronaldo, yanavuze ku mpaka z’umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Cristiano

Rutahizamu w’umunya-Brazil wabiciye muri ruhago, Ronaldo Luiz Nazario, ku giti cye abona Lionel Messi ari we mukinnyi mwiza Isi yagize muri ruhago.

Impaka z’umukinnyi uhiga abandi ku Isi mu mupira w’amaguru hagati y’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo ndetse n’Umunya-Argentine, Lionel Messi.

Ronaldo mu kiganiro aheruka kugirana na Daily Mail, ntabwo yari kubacika batamubajije kuri izi mpaka, nta kuzuyaza avuga ko kuri we ari Lionel Messi.

Ronaldo Nazario kandi uzahora yibukwa mu bakinnyi beza isi yagize, yanatoranyije ikipe y’abakinnyi 11 beza b’ibihe byose kuri we.

Uyu rutahizamu wakiniye amakipe nka Real Madrid na FC Barcelona zo muri Spain, Inter Milan yo mu Butaliyani watsinze ibitego 298 ndetse n’ibitego 62 mu ikipe y’Igihugu, iyi kipe ye yagaragayemo Critsiano Ronaldo na Lionel Messi.

Iyi kipe kandi igaragaramo amazina menshi y’abakinnyi bazwi biganjemo abakina basatira izamu.

11 beza kuri Ronaldo

Umunyezamu: Gianluigi Buffon (Italy)

Ba Myugariro: Paolo Maldini (Italy), Fabio Canavaro (Italy), Cafu (Brazil) na Roberto Carlos (razil)

Abakina Hagati}: Zinedine Zidane (France), Diego Maradona (Argentine) na Pele (Brazil)

Ba Rutahizamu: Lionel Messi (Argentine), Cristiano Ronaldo (Portugal) na Ronaldo Luiz Nazario (Brazil)

Ronaldo yagaragaje 11 beza b'ibihe byose kuri we
Ronaldo yavuze ko abona Messi ari mukinnyi mwiza w'ibihe byose
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top