Siporo

Aba-Rayon Sports bamaze gutakaza icyizere! Muri mukeba APR FC bo bizeye iki? Hari icyakozwe?

Aba-Rayon Sports bamaze gutakaza icyizere! Muri mukeba APR FC bo bizeye iki? Hari icyakozwe?

Kugeza uyu munsi tariki ya 20 Kamena 2024 nandika iyi nkuru, nta mufana wa APR FC na Rayon Sports wakifata ngo aseke mugenzi we, byose bishingiye ku cyizere kandi bishobora no guhinduka.

Ubu amakipe yombi akunzwe mu Rwanda ari mu myiteguro yo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, aho yatangiye gusezerera abakinnyi ndetse irambagiza n’abandi.

Ubu abakunzi ba Rayon Sports batangiye kwiheba bitewe n’ibimenyetso iyi kipe igenda yerekana ku isoko.

Ni ikipe yicaranye n’abakinnyi beza mu Rwanda, baraganira ndetse bagira n’ibyo bemeranywa ariko birangira bigendeye.

Hakizimana Muhadjiri, Omborenga Fitina na Ishimwe Christian ni abakinnyi Rayon Sports yegereye bagirana ibiganiro ndetse barumvikana bemera gusinyira iyi kipe.

Ni inkuru yahise ikwira i Kigali ko bamaze gusinya, mu gihe abakunzi ba Rayon Sports bari bakiri mu byishimo ko Umujyi bawutitije, nibwo byamenyekanye ko nta n’umwe wasinye ahubwo iyi kipe yabuze amafaranga yo kubishyura.

Nyuma Muhadjiri yahise yongera amasezerano muri Police FC, Ishimwe Christian na we yumvikanye na Police FC ni mu gihe isigaye ihanze amaso kuri Omborenga Fitina bumvikanye akaba ariko atarasinya.

N’iyo uteye icyumvirizo usanga nta mukinnyi n’umwe urasinya nubwo iri mu biganiro na Seif ndetse na Richard Ndayishimiye wa Muhazi United wari wemeje abakunzi ba Rayon Sports ariko bikaba bivugwa ko ibiganiro byajemo kidobya aho atumvikana na Muhazi amafaranga izamuha ku yo Rayon Sports izamugura.

Ubu umukinnyi bizeye bazagumana ni Muhire Kevin usoje amasezerano ariko akaba yaremeye kuyongera aho barimo gukusanya amafaranga yo kumuha.

Muri make rero abakunzi b’iyi kipe kugeza ubu nta shusho y’ikipe ya bo bafite umwaka utaha w’imikino.

No muri APR FC ni cyo kimwe

Abakunzi bishimiye ko myugariro wa bo ngenderwaho, Niyigena Clement yaraye yongereye amasezerano y’imyaka ibiri. Ni nako na Nshimiyimana Yunusu utaremeza abakunzi b’iyi kipe na we yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Ibi ariko ntibibibagiza ko uwari nimero ya mbere ku ruhande rw’iburyo wugarira, Omborenga Fitina unabanzamo mu ikipe y’igihugu yaraye ashimiwe akaba atazakomezanya n’iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino.

Uyu akaba yiyongera kuri Ishimwe Christian mu myaka ibiri yari ayimazemo yari nimero ya mbere ku ruhade rw’ubumoso wugarira, na we akaba yashimiwe akaba atazakomezanya na APR FC umwaka utaha aho bivugwa ko yumvikanye na Police FC.

Mu gihe batarakira kugenda kwaba basore, batunguwe n’abakinnyi bane b’abanyarwanda baguzwe, umuntu atanabiciye ku ruhande nta gihindutse bose bazaba ari abasimbura.

Hari , Mugiraneza Frodauard wavuye muri Kiyovu Sports utari ku rwego wavuga ko yanakwicaza Taddeo Lwanga ikipe yifuza kurekura ikazana undi.

Hari abakinnyi babiri banyura ku ruhande basatira, Tuyisenge Arsene wavuye muri Rayon Sports na Dushimimana Olivier wavuye muri Bugesera batari ku rwego rwa Bacca na Gilbert basanze kuri iyo myanya.

Icyizere cy’abakunzi ba APR FC gisigaye mu bakinnyi b’abanyamahanga iyi kipe izagura nubwo na yo ku isoko byatangiye kuyigora.

Amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi yagezeho banze kuyisinyira bitewe n’uko itanga amafaranga make ikindi ikaba imaze igihe itagaragara ku ruhando mpuzamahanga.

Urugero ni umukinnyi Etane Junior Aimé Tendeng ukomoka muri Senegal wari wavuganye na APR FC yizeye no kumusinyisha ariko birangira yerekeje mu ikipe ya Al Hilal Ondurman yo muri Sudani.

Si uyu gusa kuko bivugwa ko hari n’abandi yabuze muri ubu buryo. Gusa ikomeje kurambagiza abakinnyi batandukanye b’abanyamahanga aho bijeje abakunzi ba yo ko bazaba bakomeye.

Christian abakunzi ba APR FC babonaga agikenewe, muri Rayon Sports bakibaza impamvu yacitse ubuyobozi atabusinyiye
Kurekura Omborenga muri APR FC abakunzi ba yo ntibabyishimiye, muri Rayon baribaza impamvu adasinya
Aba-Rayon ntibumva ukuntu Muhadjiri yabacitse
Richard Ndayishimiye na we ngo hashobora kuba harajemo akabazo
Seif ashobora kongera gusinyira Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top