Siporo

Ababyeyi bacu banze guheranwa n’agahinda ngo tubeho neza - Nshuti Dominique Savio

Ababyeyi bacu banze guheranwa n’agahinda ngo tubeho neza - Nshuti  Dominique Savio

Kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio yabwiye urubyiruko ko ubu igihe kigeze ngo na bo batange umutahe wo kubaka igihugu.

Ni ubutumwa uyu mukinnyi yatanze mu gihe u Rwanda rurimo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nshuti Dominique Savio akaba yavuze ko imbaraga abavandimwe n’ababyeyi batanze ngo babeho neza zitagomba gupfa ubusa.

Ati "Imbaraga n’umurava tubikura kuri bo! Ababyeyi n’abavandimwe bacu banze guheranwa n’agahinda n’umubabaro batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kugira ngo tubeho neza. Twe nk’urubyiruko nitwe mbaraga z’igihugu, igihe kirageze ngo natwe dukorere igihugu cyacu cyiza kizira ikibi. Twibuke Twiyubaka!"

Nshuti Dominique Savio yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Rayon Sports, AS Kigali, APR FC na Police FC arimo uyu munsi.

Savio yageneye ubutumwa urubyiruko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top