Siporo

Abafana 6 bari bafunzwe barekuwe

Abafana 6 bari bafunzwe barekuwe

Abafana batandatu ba Kiyovu Sports bari bamaze iminsi bafunzwe aho bari bakurikiranyweho gutuka umusifuzi Mukansanga Salima, barekuwe.

Ni amakuru yemejwe n’umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports, Manani Hemed aho yagize ati "ubu tuvugana abafana ba Kiyovu Sports bari bafunzwe bose barekuwe."

Tariki ya 26 Mutarama ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko rwatumijeho bamwe mu bafana kugira ngo rugire ibyo rubabaza bijyanye n’ibyabereye i Bugesera.

Abatumijweho ni batandatu bakaba barahise bafungwa nk’uko umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yabyemereye ISIMBI.

Ati "Bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zirimo ibitutsi bigize icyaha cyo gutukana mu ruhame ndetse n’icyaha cy’ivangura, ibi byaha barakekwaho kuba barabikoze igihe habaga umukino w’umupira w’amaguru wahuzaga ikipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United wabaye tariki ya 20 Mutarama mu Karere ka Bugesera."

Tariki ya 31 Mutarama 2023, RIB yemeje ko dosiye y’aba bafana yamaze kugera mu Bushinjyacyaha kugira ngo bakurikiranwe mu nzira y’ubutabera.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo aba bafana bagiye muri pariki kubazwa ku byaha bakurikiranyweho. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2022 bakaba barekuwe.

Batandatu bari bafunzwe ni; Nishimwe Madina, Harerimana Aziz, Salima Jeanne, Ikitegetse Fatuma, Nsengimana Amza na Bigirimana Abdul Basta

Bakaba bari bafungiwe muri Sitasiyo za RIB za Kicukiro, Kacyiru na Remera ya II ahazwi nko kuri Good Year (Godiyari).

Ni nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2023 ubwo Gasogi United yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 16 amakipe yombi anganya 0-0, bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports batishimiye imisifurire batutse umusifuzi Mukansanga Salima wasifuye uyu mukino.

Abafana ba Kiyovu Sports batishimiye bimwe mu byemezo uyu musifuzi yagiye afata byatumye bamuririmba n’umukino ukirimo ko ashaje.

Bagize bati "urashaje, urashaje, urashaje."

Ubwo umukino wari urangiye, Salima arimo agenda agana mu rwambariro, ni ho yahuriye n’uruva gusenya aho batangiye kumuririmba bati "Malaya! Malaya! Malaya!"

Ubwo baririmbaga ibi, umwe yamanutse ashaka kujya gutangira abasifuzi ngo abasagarire ariko abashinzwe umutekano baritambika baramutangira.

Abafana ba Kiyovu Sports bari bafunzwe barekuwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top