Abafana ba Rayon Sports bari babukereye bafite udushya mu kwamamaza Kagame (AMAFOTO)
Abafana ba Rayon Sports uyu munsi bifatanyije n’abaturage bo mu Turere twa Nyanza, Huye na Gisagara kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi gutaha.
Rayon Sports nk’ikipe yashyingiwe i Nyanza, uyu munsi ku wa Kane tariki ya 27 Kamena 2024 yateguye uko ijya gushyigikira Perezida Kagame aho yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Huye.
Abakunzi ba Rayon Sports barenga 800 ni bo bifatanyije n’ibihumbi bigera kuri 300 by’abaturage bari baje gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame i Huye.
Abakunzi b’iyi kipe wabonaga bateguye cyane ko batajya biburira mu bijyanye n’udukoryo.
Kimwe ku bintu byagaragaye cyanakunzwe na benshi, ni uburyo bari biyanditse izina rya Perezida Kagame mu gatuza, batoranyije abantu maze bajya ku murongo umwe, buri umwe inyuguti imwe mu gatuza, maze bandika bati "Tora Paul Kagame."
Ibitekerezo