Abafana ba Rayon Sports mu kiriyo cya Kiyovu Sports, biteguye kuyishyingura (AMAFOTO)
Harabura amasaha make rukambikana hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports mu mukino w’abakeba, uko mu kibuga biteguye ni na ko n’abafana ihangana rikomeje.
Nyuma y’uko ejo hashize abakunzi ba Kiyovu Sports babyutse bakoropa mu gace ko mu Biryogo ahazwi nko mu ’Marangi’, bagira bati " Mwaramutse neza Abayovu mubyuke dusukure Umujyi."
Abakunzi ba Rayon Sports na bo banze kurebera maze bakora igisa n’ikiriyo cyo kunamira Kunamira Kiyovu Sports bavuga ko yabavuyemo.
Ni mushusho agaragaramo abakunzi ba Rayon Sports benshi bazwi nka Nkundamatch, Malayika, Wanyanza n’abandi.
Wanyanza yumvikana agira ati "Bavandimwe nshuti zanjye mwihangane, ibibazo duhuye na byo mwabibonye, nyuma y’uko Kiyovu isukuye Umujyi, nyuma y’uko iteguye ahantu tuzanyura nka ba-Rayon ni yo mpamvu turi hano, yari umuvandimwe wacu igiye akoze akazi ni yo mpamvu twaje kunamira iyi mva ya Kiyovu yaducitse, iducitse tukiyikeneye kuko yari umuboyi wacu."
Aba bakunzi ba Rayon Sports bakaba babikoze bicaye imbere y’ikintu kimeze nk’isanduka (bivugwa ko ari ameza begeranyije) baramburaho igitambaro gikoze mu ibara ry’icyatsi n’umweru (amabara ya Kiyovu Sports) bashyiraho n’umusaraba.
Bari bafite kandi n’umusaraba wanditseho 2022.
Si ubwa ibi bibaye kuko no muri 2017 ubwo Kiyovu Sports yatsindwaga ba Rayon Sports ikayimabura mu cyiciro cya kabiri, abakunzi ba Rayon Sports bayishyinguye ku Mumena.
Ibi bikaba byaraje nyuma y’uko mu 1985 Kiyovu Sports yabitse Rayon Sports kuri radio ko hari umuhango wo kuyishyingura, ni mu mukino bari bafitanye.
Uyu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona ya 2022-23 uteganyijwe ejo ku wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 18h. mu mikino 9 iheruka kubahuza yatsinzemo 5, Rayon Sports itsindamo 2 mu gihe banganyije 2.
Ibitekerezo
Plummer Lewi
Ku wa 12-11-2022Burya umunyarwanda yabivuze naza koko kandi yabitekereje Ngakagabo gahimba akandi kataraza kandi ngusetse neza nuseka nyuma ubu njye numiwe koko #RIP RAYON
Tuyisengejohn umureyo
Ku wa 11-11-2022murera iratsinda 3-1
Innocent
Ku wa 11-11-2022Kiyovunkabitata kurayitsinda
Innocent
Ku wa 11-11-2022Aha ho haraca intwari kbsa kuko rayon iriteguye cyane
Nyirambabazi veneranda
Ku wa 11-11-2022Reyon sport Imana yacu idufashe dutsinde
Twiringiyimana
Ku wa 10-11-2022Kiyovu ndagushyingura urimuzima