Siporo

Abafatwaga nk’abifotoreza ku ikipe y’igihugu bafatiwe ibyemezo

Abafatwaga nk’abifotoreza ku ikipe y’igihugu bafatiwe ibyemezo

Nyuma y’uko abantu batandukanye bagiye mu itangazamakuru bavuga ko bashyiriyeho ikipe y’igihugu intego cyangwa ishimwe bigafatwa mu buryo mu butandukanye, bamwe bakabishima abandi bakemeza ko ari ukuyifotorezaho, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, ryamaze gutangaza ko uwifuza kubikora azajya abanza akandikira Minisitiri wa Siporo abisabira uburenganzira.

Iki ni kimwe mu bintu byagarutsweho mu minsi ishize, aho bamwe mu bantu bagiye bashyiriraho intego ikipe y’igihugu Amavubi iri muri CHAN intego n’itsinda imikino itandukanye.

Ku isonga habanje Munyakazi Sadate wari wemereye iyi kipe amadorali 100 buri muntu nibaramuka batsinze umukino wa Uganda(baranganyije).

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu, Mbonabucya Desire yemereye aba bakinnyi ko nibagera muri ¼ azabaha ibihumbi 5 by’idorali ndetse uwo munsi azarara abagezeho, iminsi yirenze ari 4 ariko nta kintu arakora.

Umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyiri Radio & TV1, Kakooza Nkuriza Charles yemereye iyi kipe amafaranga amadorali 100 buri muntu nibatsinda Maroc ariko yongeraho ko nibanganya hari icyo azabaha, nayo baranganyije ariko na we nta kintu arakora.

Ibi byafashwe mu buryo butandukanye aho bamwe babyise kwifototreza ku Mavubi cyane ko n’imikino bagiye bayitegera ari ya mikino abantu bavugaga ko bashobora kudatsinda.

Ibi byagiye bifata indi ntera aho n’abandi bantu bagiye bayemerera amafaranga mu buryo busa nk’aho ari ugukina, nk’aho Shaddyboo yavuze ko nibagera ku mukino wa nyuma gusa amafaranga Sadate na KNC bemeye azayakuba inshuro 10, batwara igikombe akayakuba inshuro 20, ni mu gihe hari n’umunyamakuru w’i Musanze witwa Patrick wayemereye miliyari ngo n’ubwo ntayo atunze.

Nyuma y’ibi byose FERWAFA ikaba yahise isohora itangazo rigenewe abanyarwanda bose bifuza gutanga ishimwe mu ikipe y’igihugu aho bamenyeshejwe ko bazajya babanza kwandikira Minisitiri wa Siporo bagaha kopi FERWAFA.

Muri iri tangazo ryasinyweho n’umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis, bagize ati“nyuma yo kugezwaho ubusabe bw’abifuza gufasha ikipe y’igihugu iri mu marushanwa ya CHAN 2020 muri Cameroun. “

“Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), riramenyesha abifuza gutanga ishimwe ku bagize ikipe y’igihugu bitabirye irushanwa rya CHAN 2020, ko mu rwego rwo kunoza uburyo ryatangwa basabwe kwandikira Minisitiri wa Siporo babisabira uburenganzira bakanagenera FERWAFA kopi bagaragaza ibi bikurikira:”

Ingano y’ishimwe yageneye ikipe y’igihugu n’uburyo azaritanga
Kugaragaza abo yarigeneye bari mu ikipe y’igihugu (abakinnyi n’abagize ikipe tekinike)

Kugaragaza uwo ari we n’urwego atanzemo iryo shimwe(ku giti cye cyangwa afite abo ahagarariye, cyangwa se niba ari urwego cyangwa kampuni)

Nyuma yo kwemererwa bakaba basabwe guhita babishyira mu bikorwa bitarenze iminsi 5 bahawe ubwo burenganzira.

Ku munsi w’ejo u Rwanda rufite umukino wa ¼ cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun aho ruzakina na Guinea ku isaha ya saa tatu z’ijoro.

Gutanga ishimwe mu ikipe y'igihugu bizajya bisaba uburenganzira bwa Minisitiri wa Siporo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • IRADUKUNDA Fabrice
    Ku wa 31-01-2021

    Ariko buriya kugira amafarangameshi sukivugiramuruhame ibyutazakorape.bisubireho amavubi sabana babwirango nuba uwa1 nzagutembereza ntibikorwe bariya barakuze thkx

  • Dukuze
    Ku wa 31-01-2021

    Andika Igitekerezo Hano amavubi twizereko arabiko basore tubarinyuma mukotane

  • Dukuze
    Ku wa 31-01-2021

    Andika Igitekerezo Hano amavubi twizereko arabiko basore tubarinyuma mukotane

  • pacioli
    Ku wa 31-01-2021

    Abantu breke gutera pressure ikipe then akzi cg resurt zizava MU mukino tuzazakira

    Mbifurije insinzi nkumunyarwanda

    Murakoze

  • Boris
    Ku wa 30-01-2021

    Nukuri nukuri ubu nabwo nugukandamiza abantu nonese no gukunda igihugu ugashyiriraho intego ikipe yigihugu uvukamo nabyo nukubisabira uburenganzira kweli

IZASOMWE CYANE

To Top