Siporo

Abakinnyi 10 barimo aba APR FC na Rayon Sports ntibemerewe gukina umunsi wa 16

Abakinnyi 10 barimo aba APR FC na Rayon Sports ntibemerewe gukina umunsi wa 16

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 irasubukurwa hakinwa umunsi wa 16, abakinnyi 10 bakaba batemerewe gukina uyu munsi kubera ko bujuje amakarita.

Ni nyuma y’akaruhuko k’igice kibanza cya shampiyona, ejo hakaba hazatangira imikino yo kwishyura aho hazaba umukino umwe gusa wo Rayon Sports izakiramo Gasogi United saa 18h00’ kuri Kigali Pele Stadium.

Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2023 AS Kigali izasura Bugesera ni mu gihe Mukura VS izakira Amagaju FC. Ku Cyumweru ni bwo APR FC izakira Marines.

Abakinnyi 10 barimo Omborenga Fitina na Mbonyumwami Taiba ba APR FC ndetse na Bugingo Hakim ntabwo bemerewe gukina umunsi wa 16.

Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 33, Police FC ikagira 31, Musanze 29 ni mu gihe Rayon Sports ya kane ifite 27

Gahunda y’umunsi 16

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024

Rayon Sports vs Gasogi United

Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024

Musanze FC vs Etoile del’Est
Bugesera FC vs AS Kigali
Mukura VS vs Amagaju FC
Gorilla FC vs Etincelles FC

Ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024

Sunrise FC vs Police FC
Muhazi United vs Kiyovu Sports
APR FC VS Marines FC

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 16

Osaluwe Olise (AS Kigali), Bugingo Hakim (Rayon Sports), Sharif Bayo (Kiyovu Sports), Mbonyumwami Taiba (APR FC), Ngoy Alvin Llunga (Marines FC), Paul Lab Garia (Sunrise FC), Dusabe Jean Claude (Amagaju FC), Fitina Omborenga (APR FC), Tuyisenge Issa (Muhazi United) na Mugabe Robert (Gasogi United)

Omborenga Fitina ari mu bakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 16
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Gilbert
    Ku wa 12-01-2024

    Nyamara imbore nga bamureke azaza je

IZASOMWE CYANE

To Top