Abakinnyi 14 barimo 8 bashya batangiye imyitozo muri AS Kigali (AMAFOTO)
AS Kigali yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2023-24 aho ku ikubitiro yatangiranye n’abakinnyi 14 barimo 8 bashya.
Ni imyitozo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2023 aho yayobowe n’umutoza mukuru Casa Mbungo Andre.
AS Kigali yatangiye imyitozo nyuma y’andi makipe kubera kugira ibibazo mu buyobozi aho uwari umuyobozi wayo, Shema Fabrice yasezeye kubera ko Umujyi wa Kigali wayigeneraga amafaranga make.
Nyuma y’ibiganiro byagoranye Umujyi wa Kigali ufite iyi kipe mu maboko n’abayobozi iyi kipe yari isigaranye, wemeye gutanga amafaranga maze ikipe ikaba yasubukuye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2023-24.
Yagaragayemo abakinnyi 6 bari basanzwe muri iyi kipe ni mu gihe abasigaye ari 9. Abakoze imyitozo bayobowe na Bishira Latif uzakomeza kuba kapiteni w’iyi kipe, Dusingizimana Gilbert, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya, Nyarugabo Moise, Rucogoza Eliassa na Akayezu Jean Bosco.
AS Kigali yamaze kugura abakinnyi 9 bashya muri bo 8 bakaba bakoze imyitozo uretse Ishimwe Fiston ukiri mu bizami bya Leta.
Abakoze ni Benedata Janvier, Kimenyi Yves, Ishimwe Saleh na Ndayishimiye Thierry bakiniraga Kiyovu Sports, Nishimwe Blaise wavuye muri Rayon Sports, Itangishaka Blaise wavuye muri APR FC, Cuzuzo Aime Gael na Hakizimana Abdoulkarim bavuye muri Gasogi United.
Muri iyi myitozo kandi hagaragaye abandi bakinnyi bashya nabo bakoze ariko batararangizanya n’iyi kipe basa n’abari mu igeragezwa barimo Sekamana Maxime wakiniye Rayon Sports na APR FC, Mico Justin wakiniye Police FC na Rayon hari kandi na Tuyishime Eric Congolais wakiniye amakipe arimo Rayon na APR FC n’andi, n’abandi.
Ibitekerezo