Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23 irakomeza hakinwa umunsi wa 20, abakinnyi 6 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 20.
Uyu munsi hateganyijwe umukino umwe, ni umukino wo AS Kkigali igomnba kwakiramo Sunrise FC ukabera kuri Stade ya Bugesera ku isaha ya saa 15h.
Indi mikino izakomeza ejo aho na bwo hazaba umukino umwe wa Bugesera FC na Rustiro.
Ku wa Gatandatu hazaba imikino 4 harimo uwo Gasogi United izakiramo Rayon Sports ni mu gihe APR FC izakira Etincelles ku Cyumweru.
Niyigena Clement na Ruboneka Jean Bosco ni abakinnyi ba APR FC bari muri 6 batemerewe gukina umunsi wa 20 kubera ko bujuje amakarita y’imihondo.
Gahunda y’umunsi wa 20
Ku wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023
AS Kigali vs Sunrise FC
Ku wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023
Bugesera FC vs Rutsiro FC
Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023
Gorilla FC vs Espoir FC
Gasogi United vs Rayon Sports
Kiyovu Sports vs Marines FC
Mukura VS vs Rwamagana City
Ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023
Police FC vs Musanze FC]
APR FC vs Etincelles
Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 20
1. HAKIZIMANA ABDOULKARIM ( GASOGI UNTED)
2. RUBONEKA JEAN BOSCO ( APR FC)
3. NIGENA CLEMENT ( APR FC)
4. NIYIRORA IYVES ( ETINCELLE FC )
5. TWAGIRIMANA FULGENCE ( ESPOIR FC )
6. HABAMAHORO VINCENT ( MUKURA VS &L)
Uretse aba bakinnyi n’umutoza wungirije wa APR FC, Nefati Djameldine na we ntabwo yemerewe gutoza umunsi wa 20.
Ibitekerezo
Ernest maniriho
Ku wa 22-04-2023Ndi umwe mubafana ba apr fc abakinnyi bacu nibibuke igitinyiro dufite bareke kuregeza batsinde murakoze.
Ernest maniriho
Ku wa 22-04-2023Ndi umwe mubafana ba apr fc abakinnyi bacu nibibuke igitinyiro dufite bareke kuregeza batsinde murakoze.