Siporo

Abakinnyi 3 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 10

Abakinnyi 3 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 10

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 irakomeza uyu munsi hakinwa umunsi wa 10 aho 3 ari bo batamerewe gukina.

Iratangira kuri uyu wa Gatanu aho hateganyijwe umukino umwe saa 15h wo Police FC iri bwakiremo Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Indi mikino izaba ejo aho umukino ufatwa nk’uw’umunsi ari uwo Rayon Sports izakiramo Mukura VS ku munsi w’ejo kuri Kigali Pelé Stadium.

Abakinnyi 3, Peter Agbelov wa Musanze FC wahawe ikarita itukura ku mukino wa AS Kigali, Irakoze Darcy wa Gorilla FC wahawe ikarita itukura ku mukino wa Marines FC na Rwema Amza wa Etoile del’Est wujuje amakarita 3 y’imihondo ni bo batemerewe gukina umunsi wa 10 wa shampiyona.

Gahunda y’umunsi wa 10

Ku wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo 2023

Police FC vs Gorilla FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2023

Marines FC vs Amagaju FC
Rayon Sports vs Mukura VS
Muhazi United vs APR FC
Musanze FC vs Kiyovu Sports

Ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023

Etoile del’Est vs Gasogi United
AS Kigali vs Sunrise FC
Etincelles vs Bugesera FC

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top