Siporo

Abakinnyi 6 b’ikipe y’igihugu Amavubi b’ibihe byose kuri Hakizimana Muhadjiri

Abakinnyi 6 b’ikipe y’igihugu Amavubi b’ibihe byose kuri Hakizimana Muhadjiri

Umukinnyi wa Police FC, Hakizimana Muhadjiri yatangaje abakinnyi 6 b’ibihe byose kuri we mu ikipe y’igihugu Amavubi, barimo n’abavandimwe be.

Aba bakinnyi barimo n’abavandimwe be Sibo Abdul na Niyonzima Haruna avuga ko ari we afatiraho icyitegererezo.

Uyu mukinnyi uvuka mu muryango w’abanyamupira barimo Haruna Niyonzima na Sibo Abdul, yemeje ko uko bavukana Haruna Niyonzima abarusha impano.

Ati "Haruna aturusha impano, Haruna ni impano yigendera araturenze kuko nibaza ko ari na we cyitegererezo kuri njye."

Kuri we kandi akurikije ibyo bahaye igihugu, abakinnyi 6 b’ibihe byose mu ikipe y’igihugu Amavubi ni; Jimmy Gatete, Bokota Kamana Labama, Haruna Niyonzima, Karekezi Olivier na Sugira Ernest.

Karekezi Olivier
Jimmy Gatete
Sugira Ernest
Haruna Niyonzima
Sibo Abdul
Bokota Kamana Labama
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top