Abakinnyi APR FC yaguze ntibashoboye cyangwa ni uko atari umutoza wabiguriye? Bimwe mu byo umukino wa Simba wasize
Umukino wahuje Simba SC mu mpera z’icyumweru gishize na APR FC, umuntu yavuga ko ari igipimo cyiza kuri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kuko yasize yerekanye urwego iyi kipe yiyubatseho nubwo benshi bagishidikanya ku mukotoza wa yo Darko Novic.
Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 3 Kanama 2024 kuri Uwanja wa Mkapa ubwo Simba SC yizihizaga Simba Day, yawutsinze 2-0 ndetse yanarushije cyane APR FC kuko guhererekanya umupira yagize 29 mu gihe Simba SC yagize 71.
Ni umukino ariko na none wasize urujijo rwinshi mu bakunzi ba APR FC ndetse n’abakurikirana umupira bitewe n’umutoza, Umunya-Serbia, Darko Novic. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku masomo cyangwa ku bintu bimwe na bimwe uyu mukino wasize ku ruhande rwa APR FC.
Umutoza Darko Novic akomeje gushyira mu rujijo abakunzi ba APR FC
Kugeza ubu APR FC yaguze abakinnyi 7 b’abanyamahanga bashya barimo myugariro w’umunya-Senegal Aliou Souane, abakinnyi babiri bakina mu kibuga hagati bakomoka muri Ghana, Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yussif, Umunya-Mali, Mahamadou Lamine Bah, Umunya-Mauritania, Mamadou Sy ndetse n’Abanya-Nigeria babiri, Chidiebere Johnson na Godwin Odibo.
Gusa aba bakinnyi bose ntarabaha umwanya uhagije wo gukina uretse Seidu Dauda ni we wenyine wabashije kubona umwanya wo kubanza mu kibuga guhera ku mukino wa 3 muri CECAFA Kagame ndetse na Lamine Bah wabanjemo ku mukino Simba SC agakina iminota 45.
Benshi bumvaga umukino wa Simba SC ari ho bazabonera aba bakinnyi bose APR FC yaguze, gusa yatunguye benshi n’ubundi abanjemo ikipe isanzwe uretse Lamine Bah wari wagiye mu mwanya wa Dushimimana Olivier.
No mu gusimbuza Lamptey abakunzi ba APR FC bari bishimiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup yamuzanye amaze gutsindwa igitego cya kabiri ndetse na Godwin amuzana mu minota ya nyuma y’umukino.
Mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa ngo bakine na Azam FC muri CAF Champions League, haribazwa igihe azabakinishiriza kugira ngo bamenyerane, ni mu gihe hari n’abatebya ko yaba arimo guhisha abakinnyi be ngo Azam FC itazababona.
Ikindi kiri mu mitwe ya benshi haribazwa niba aba bakinnyi baba batari ku rwego rwiza ku buryo barusha abari basanzwe muri iyi kipe cyangwa niba ari uko batiguriwe n’umutoza.
Imisimburize ye na yo ni iyo kwibazwaho
Uyu mutoza kandi yagarageje ko afite uburyo asimbuzamo bumeze nka 2+2=4, inshuro 3 ziheruka zose yagiye akuramo Victor Mbaoma na Dushimimana Olivier (Muzungu) uretse ku mukino wa Simba Muzungu atakinnye umwanya we wari wafashwe na Lamine Bah ni we wavanyemo na Mbaoma igice cya kabiri kigitangira.
Aba bakinnyi uko bavagamo bahitaga basimburwa Mamadou Sy na Ndayishimiye Dieudonne. Muri zo nshuro 3 zose yasimbuzaga aba bakinnyi agashyiramo Dieudonne na Sy, inshuro 2 ziheruka yahitaga atsindwa igitego.
Bwa mbere byabaye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ubwo APR FC yatsindwaga na Red Arrows ku munota wa 60 APR FC yakoze impinduka 2, Dushimimana Olivier na Victor Mbaoma bavuyemo hinjiramo Ndayishimiye Dieudonne na Mamadou Sy nyuma y’iminota 2 yahitse itsindwa igitego.
Ni nabyo byabaye ku mukino wa Simba SC, igice cya kabiri kigitangira yakuyemo Mbaoma na Lamine Bah azanamo Mamadou Sy na Ndayishimiye Dieudonne, nyuma y’iminota 2 gusa yahise itsindwa igitego cya mbere.
Haracyagaragara ibihanga…
Nk’uko umutoza Darko Novic yagiye abigarukaho mu biganiro n’itangazamakuru ko afite ikibazo ku bakinnyi bakina inyuma bugarira, no ku mukino wa Simba SC byaragaraye.
Kuri uyu mukino wa Simba SC, Niyomugabo Claude akaba na kapiteni wa APR FC ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira na Byiringiro Gilbert ukina ku ruhande rw’iburyo bugarira bagowe cyane n’uyu mukino bituma banakora amakosa cyane ko n’ibitego 2 byose byatsinzwe byaturutse ku ruhande rwa Niyomugabo Claude.
Ku munsi wo ku wa Gatadatu byagaragaye ko bakeneye abandi bakinnyi babafasha cyane ko nka Niyomugabo Claude nta musimbura agira. No ku bakinnyi bakina basatira banyuze ku mpande n’aho hari ikibazo gikomeye cyane mu gihe abaguzwe baba batari ku rwego byazayigora cyane.
Ibitekerezo