Siporo

Abakinnyi APR FC yahagurukanye yerekeza mu Misiri guhangana na Pyramids FC

Abakinnyi APR FC yahagurukanye yerekeza mu Misiri guhangana na Pyramids FC

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo APR FC ihagurukana mu Rwanda yerekeza mu Misiri gukina na Pyramids FC.

Ni mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League mu ijonjora rya kabiri aho uzaba ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023.

Ku isaha ya saa 16h nibwo APR FC ihaguruka ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho biteganyijwe ko banyura Addis Ababa muri Ethiopia bari bugere saa 19h30’, bahahaguruke saa 22h02’ bazagere mu Misiri mu rukerera rw’ejo ku wa Gatatu saa 02h20’.

Umukino ubanza wabereye mu Rwanda tariki ya 17 Nzeri amakipe yombi yanganyije 0-0, kugira ngo APR FC igere mu matsinda ya CAF Champions League irasabwa gutsinda cyangwa kunganya birimo ibitego.

APR FC iyobowe na Lt Col Richard Karasira uri bugende akuriye delegasiyo, yahisemo guhagurukana abakinnyi 25 hasigaye Nsengiyumva Ir’shad kubera imvune.

Abakinnyi 26 APR FC ihagurukana

Abanyezamu: Pavelh Ndzila, Ishimwe Pierre na Mutabaruka Alexandre

Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Ndayishimiye Dieudonne, Niyomugabo Claude, Ishimwe Cristian, Niyigena Clement, Buregeya Prince, Nshimiyimana Yunusu na Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme

Abakina Hagati: Rwabuhihi Aime Placide, Ruboneka Bosco, Taddeo Lwanga, Nshimirimana Ismail Pitchou, Sharif Eldin Ali Shaiboub, Apam Asongue, Ndikumana Danny, Niyibizi Ramadhan, Kwitonda Alain Bacca na Niyonshuti Hakim Mubarakh

Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent, Bizimana Yannick na Victor Mbaoma

APR FC yahagurukanye icyizere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Gatete Diogene
    Ku wa 27-09-2023

    Ngewe ndabona tuzabikora 2-2 ariko coach azabanzemo nshuti.

  • Twagirimana jea clod
    Ku wa 27-09-2023

    Andika Igitekerezo Hano ayomakipe yasohokey igihugu bakomeze kwitwarane bon chance

IZASOMWE CYANE

To Top