Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’, bakingiwe icyorezo cya Coronavirus.
Ku munsi w’ejo Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko batangiye gutanga inkingo za Coronavirus bakaba barahereye ku bantu bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.
Bagize ati“Gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gukingira yatangiye hakingirwa amatsinda ari mu byago byinshi byo kwandura by’umwihariko abari mu nzego z’ubuzima hakoreshejwe inkingo za COVID-19 zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Buzima, zikaboneka binyuze mu bufatanye mpuzamahanga.”
Muri aba bakingiwe hakaba harimo n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu yakinnye imikino ya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun.
Aba bakinnyi bakaba barakingiwe ku munsi wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, bakaba barakingiriwe ku Bitaro bishya bya Nyarugenge ari nabyo bisigaye bijyanwamo abarwayi ba Coronavirus.
Aba bakinnyi bakingiwe mu gihe mu kwezi gutaha bazakina umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 na Mozambique ndetse na Cameroun.
Ibitekerezo
Habumugisha emmanuel
Ku wa 15-02-2021Ntakundi byagenda bakomeze bihangane ubuzima buzakomeza
Nyabyenda Vedaste
Ku wa 15-02-2021Nubwo tugize amahirwe abakinnyibacu bagakingirwa covid-19 ntibikuyeho kwirinda twubahiriza amabwiriza yokwirinda kandi Amavubi ashyiremo agatege doreko nubuzimabwabo bubungabunzwe
Nyabyenda Vedaste
Ku wa 15-02-2021Nubwo tugize amahirwe abakinnyibacu bagakingirwa covid-19 ntibikuyeho kwirinda twubahiriza amabwiriza yokwirinda kandi Amavubi ashyiremo agatege doreko nubuzimabwabo bubungabunzwe