Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi basaba ko bakitabwaho birenze uko birimo gukorwa cyane ko ari yo ntwaro babona izabafasha kuba bakwitwara neza mu mikino isigaye.
Amavubi yaraye atsinzwe na Senegal 1-0 mu mukino w’umunsi wa 2 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, hari nyuma yo kunganya na Mozambique 1-1.
Myugariro wa FAR Rabat, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, yavuze ko kubona itike y’igikombe cy’Afurika atari mu kibuga gusa ahubwo bisaba n’izindi mbaraga zo hanze y’ikibuga.
Ati "Navuga ko kubona itike atari mu kibuga gusa ni ibintu bisaba ko dushyira hamwe twese, niba hari imbaraga twagaragaje mu kibuga tugomba no kubona ubundi bufasha, ubu dufite imikino myinshi, dufite imikino mu rugo, tubonye ingufu nzireho twakwitwara neza, imikino 2 tumaze gukina hasigaye 4 byose biracyashoboka. "
Yakomeje avuga hari bimwe bikwiye guhinduka nko mu duhimbazamusyi babona ndetse no mu bindi bitandukanye bitagenda neza.
Ati "Navuga ko nk’ubu hari ibintu tuba dukeneye, niba ari ako gahimbazamusyi, burya inota rimwe riragora bashobora kugena agahimbazamusyi ku mukino wo kunganya, niyo byaba ari agahimbazamusyi kadasanzwe ariko wenda ukaza ukabibwira abakinnyi mbere y’umukino, ni akantu gato ariko gafasha umukinnyi, urwo ni urugero nari ntanze ariko hari utuntu twinshi tuba dukenewe bakabaye banadutekerereza, numva ko imikino isigaye baze batube hafi. "
Ibi Mangwende akaba abihuriyeho na Bizimana Djihad na we uvuga ko hari ibintu babona bikwiye guhinduka mu ikipe y’igihugu .
Ati "Icya mbere ni twebwe abakinnyi tugashyiramo imbaraga byibuze tukitwara neza mu mikino iri imbere, no ku rwego rw’abantu baba badushinzwe bareba uburyo baba hafi cyane y’ikipe, ku bwanjye navuga ko hari ibintu bimwe na bimwe biba bitagenda neza kandi ntabwo wapfa kubona itike y’igikombe cy’Afurika, andi makipe nayo aba yiteguye, amakipe aba yashoye kugira ngo ajye mu gikombe cy’Afurika. Ntabwo njya muri byinshi ariko iyo umuntu avuze gutyo abo bireba bahita babimenya."
Amavubi akaba asigaje imikino 4 harimo uwo izasura Benin, hanyuma yakire indi mikino 3 ya Senegal, Benin na Mozambique.
Ibitekerezo
Patrick Ndayishimiye
Ku wa 9-06-2022Njye ndabumva cyane. Nigute intota ryaguhesha ticket waritsindira ntirihabwe agaciro. Gukora nukwigana bahere mubaturanyi Ibugande. Ibyaribyo byose harimo ibibazo bikwiriye gukosorwa. Mubirebeho tutazajya dukoreza abahungu bacu umutwaro kandi haricyo twagakoze bitarabaremerera.
Ntakirutimana Deo
Ku wa 8-06-2022Seiko njye narumiwe ukuntu aratsindwa ngo akeneye prime? Mwatsinz mukareba .