Siporo

Abakinnyi b’u Rwanda bashyikirijwe amagare mbere yo gutangira Tour du Rwanda

Abakinnyi b’u Rwanda bashyikirijwe amagare mbere yo gutangira Tour du Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, Minisitiri wa Siporo, Munyagaju Aurore Mimosa yasuye abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2022 izatangira ku Cyumweru, bakaba banashyikirijwe amagare.

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Musanze aho aba bakinnyi bamaze iminsi 50 mu mwiherero bitegura iri siganwa rizazenguruka igihugu.

Ni umuhango wanitabiriwe na perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah aho banashyikirije abakinnyi amagare mashya basezeranijwe bazakoresha mu isiganwa.

Minisitiri wa Siporo Aurore yagize ati “Basore bacu, tubifurije intsinzi muri Tour du Rwanda 2022. Tubitezeho ibyishimo. Turizera ko ubumenyi mwungukiye muri Africa Rising Cycling Center muzabukoresha neza.”

Minisitiri akaba yabijeje ubufatanye hagati ya MINISPORTS na FERWACY mu rwego rwo kugira ngo bazitware neza muri iri siganwa.

U Rwanda muri Tour du Rwanda 2022 ruzahagararirwa n’amakipe 2, Team Rwanda ndetse na Benediction Ignite, bakaba bashyikirijwe n’ibindera nk’ikimenyetso cy’uko boherejwe mu butumwa bw’igihugu.

Iri siganwa rikaba rizatangira ku Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare rikazasozwa tariki ya 27 Gashyantare 2022.

Bashyikirijwe amagare
Bahawe ibindera nk'abantu batumwe mu butumwa bw'igihugu
Team Rwanda iriteguye
Benediction nayo yahize kuzitwara neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top