Nyuma y’uko umutoza Casa Mbungo André asezeye AS Kigali, abakinnyi b’iyi kipe na bo banze gukora imyitozo batarishyurwa ibirarane by’amezi 2 bafitiwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023, AS Kigali yari ifite imyitozo nk’ibisanzwe saa mbili, gusa abakinnyi haje mbarwa.
Aba bakinnyi baje na bo bagumye mu rwambariro banga gusohoka bategereza inama n’ubuyobozi bw’iyi kipe yari iteganyijwe nyuma y’imyitozo.
Uruhande rw’abakinnyi ni uko batazongera gukora imyitozo badahawe ibirarane by’amezi abiri bafitiwe.
Ni nyuma y’uko ku mugoroba w’ejo hashize Casa Mbungo ari bwo byamenyekanye ko yasezeye kuri iyi kipe ni mu gihe iyi kipe yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro bivugwa ko na Seka Fred wari uyiyiboye nyuma y’igenda rya Shema Fabrice na we bivugwa ko yamaze gusezera Umujyi wa Kigali.
Ibitekerezo