Abakinnyi ba Rayon Sports bahagaritse imyitozo, barishyuza iyi kipe
Harabura ibyumweru 2 shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2021 ikagera ku musozo, bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bakaba bahagaritse imyitozo kugeza igihe iyi kipe ibishyuriye amafaranga ibarimo kuko babona nta kindi gihe cyo kwishyuza.
Mbere y’uko shampiyona itangira tariki ya 1 Gicurasi 2021, ubwo barimo bitegura shampiyona iyi kipe ikaba yari yarabwiye abakinnyi ko shampiyona izatangira baramaze kwishyurwa amafaranga yabo cyane cyane abo ifitiye amafaranga baguzwe itabahaye.
Kuva icyo kugeza uyu munsi ubwo shampiyona iri mu mpera, ntabwo bigeze bahabwa amafaranga yabo ari nayo mpamvu bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo guhera mu mpera z’icyumweru gishize.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi bayobowe n’abari ku mpera z’amasezerano yabo muri iyi kipe aho babona ko nyuma ya shampiyona ntaho bazahera bishyuza iyi kipe, batangiye inzira zose zo kwishyuza iyi kipe.
Ikindi ni uko benshi muri abo bakinnyi bamaze kumenya ko iyi kipe nta gahunda ifite yo kubongerera amasezerano. Burya ngo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe, nabo bakaba bahisemo gukoresha intwaro bafite hafi ari yo guhagarika imyitozo no kudakina imikino isigaye mu gihe baba batishyuwe amafaranga yabo.
Umwe mu bantu ba hafi b’iyi kipe, yabwiye ISIMBI ko koko abo bakinnyi bahagaritse imyitozo ariko ku munsi w’ejo ku wa Mbere bayikoze ndetse n’uyu munsi bari bukore ariko ko nta mukino biteguye gukina.
Ati”Rayon Sports irimo ibibazo byinshi, ariko urebye abakinnyi bakina ntiwabikeka. Ibyo nibyo byabayeho ariko ejo barakoze n’uyu munsi nziko bari bukore.”
Ikindi kandi ngo aba bakinnyi babajwe n’uko ubuyobozi bw’iyi kipe butigeze bukora ibyo bwumvikanye n’aba bakinnyi ndetse ntibunababwire impamvu byahindutse cyane ko badakunze no kubasura mu mwiherero mu Nzove ngo bumve ibibazo byabo.
Benshi bishyuza iyi kipe ni abayijemo mu mpeshyi ya 2019 ni mu gihe nabayijemo muri uyu mwaka nabo batishyuwe yose nabo bakaba bishyuza.
Kugeza ubu abakinnyi barimo Bashunga Abouba, Sekamana Maxime, Habimana Hussein Eto’o, Kayumba Soter, Nshimiyimana Amran na Mugisha Gilbert barishyuza iyi kipe amafaranga babaguze batahawe yose.
ISIMBI ubwo yageragezaga kuvugana n’umuyobozi w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko hari ibintu ahugiyemo nta mwanya afite.
Ibitekerezo
Banda Alexander
Ku wa 8-06-2021Barahaze